RFL
Kigali

Uko amakipe azahura muri Shampiyona y'u Rwanda byagiye ahagaragara

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/04/2021 14:12
0


Shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru izatangira tariki 1 Gicurasi 2021, ikinwe mu buryo bw'amatsinda. Kuri ubu hamenyekanye uko amakipe azahura.



N'ubwo shampiyona izakinwa mu buryo bw'amatsinda 4, hazabaho imikino ibanza ndetse n'iyo kwishyura.

Itsinda A


APR FC ifite igikombe cya Shampiyona, izatangira ikina na Gorilla FC bucura mu cyiciro cya mbere.

Itsinda B


Umukino ukomeye mu itsinda B ni Rayon Sports izahura na Gasogi United munibuka ko ubwo Gasogi United yazamukaga mu cyiciro cya mbere umukino wayo wa mbere yanganyije na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe.

Itsinda C


Aya makipe yose twavuga ko azatangira ku buryo rusange, aho umukino abenshi biteze uzaba tariki 4 Gicurasi 2021 As Kigali yakira Police FC.

Itsinda D


Itsinda ririmo amakipe yose yo mu ntara ndetse buri imwe yifitiye icyizere cyo kuzazamuka mu itsinda. Mukura Victory Sport iyoboye itsinda izatangira yakira Sunrise ya Nyagatare.











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND