Shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru izatangira tariki 1 Gicurasi 2021, ikinwe mu buryo bw'amatsinda. Kuri ubu hamenyekanye uko amakipe azahura.
N'ubwo shampiyona izakinwa mu buryo bw'amatsinda 4, hazabaho imikino ibanza ndetse n'iyo kwishyura.
Itsinda A
APR FC ifite igikombe cya Shampiyona, izatangira ikina na Gorilla FC bucura mu cyiciro cya mbere.
Itsinda B
Umukino ukomeye mu itsinda B ni Rayon Sports izahura na Gasogi United munibuka ko ubwo Gasogi United yazamukaga mu cyiciro cya mbere umukino wayo wa mbere yanganyije na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe.
Itsinda C
Aya makipe yose twavuga ko azatangira ku buryo rusange, aho umukino abenshi biteze uzaba tariki 4 Gicurasi 2021 As Kigali yakira Police FC.
Itsinda D
Itsinda ririmo amakipe yose yo mu ntara ndetse buri imwe yifitiye icyizere cyo kuzazamuka mu itsinda. Mukura Victory Sport iyoboye itsinda izatangira yakira Sunrise ya Nyagatare.
TANGA IGITECYEREZO