RFL
Kigali

Tyson Fury yamaze impungenge abategereje umukino w’amateka uzamuhuza na Anthony Joshua

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/04/2021 14:09
0


Tyson Fury yatangaje ko yizeye ko umukino utegerejwe cyane w'iteramakofe mu baremereye azakina na Anthony Joshua 100% uzaba kandi igihe n'aho uzabera bizamenyekana mu minsi ya vuba.



Fury yavuze ko ababahagarariye bari gusuzuma ubusabe bw'ahantu hatandukanye hifuza kwakira uyu mukino.

Bari kwiga ku basabye kuwakirira muri Saudi Arabia ndetse Fury avuga ko n'abandi basabye bari kurebwaho.

Gusa uyu wa mbere (champion) mu baremereye muri World Boxing Council (WBC) yaciye amarenga ko umukino ushobora kutaba bitewe no gutinda gufata icyemezo, yagize ati: "Nibigera ku wa kabiri ntacyo ndamenya, nzikomereza ibindi".

Uyu mugabo w'imyaka 32 yabwiye ikinyamakuru Behind the Gloves ati: "Igihe cyose nakomeje gushidikanya kuri ibi byose.

"Nabwiwe ko hari abasabye kwakira uyu mukino, rero ntegereje cyane kumenya abo ari bo - no kureba niba bishoboka natwe tugatuma bibaho.

"Ntekereza 100% ko bizabaho. Miliyoni ku ijana bikaba. Kandi nkeka ko tuzabimenya mu minsi micye ije, ryari n'aho umukino uzabera".

UYU MUKINO USOBANUYE BYINSHI MU MUKINO W’ITERAMAKOFE

Fury azaba ashobora gutakaza umukandara we wa WBC, naho Joshua we bwa mbere azaba ahatanira kugira imikandara ine aramutse atsinze akongera WBC ku ya IBF, WBO na WBA asanganywe mu baremereye.

Umuteramakofe ufite iyi mihigo yose uheruka ni Umwongereza Lennox Lewis kuva mu 1999 kugeza mu 2000. Gusa nabwo ni mbere y'uko umuteramakofe bitari ngombwa ko aba afite umukandara wa WBO kugira ngo ahabwe iryo zina.

Mu kwezi kwa gatatu, Eddie Hearn ushinzwe ibikorwa bya Joshua yavuze ko hari amasezerano yasinywe y'umukino na Fury, ariko aho uzabera n'igihe bizamenyeshwa nyuma.

Ubu bisa n'aho igihe n'aho uyu mukino uzabera gishobora kumenyakana vuba, mu gihe Fury avuga ko atabimenye vuba azabivamo.

Yagize ati: "Ubu ntabwo ari nk'igihe Lennox Lewis akina na Mike Tyson kuko bari bararenze ibihe byabo byiza.

"Twembi ubu turi mu bihe byacu byiza. Njyewe numva uzaba umukino mugufi. Ndawushaka cyane nk'umwana witeguye Noheli. Ndashaka ko uyu mukino utangazwa.

"Ndi mu bihe byiza bishoboka aho niteguye kurwana mu buzima bwanjye. Nk'umugabo aho ngeze ubu nta heza harenze aho.

"Iyo urengeje imyaka 34 nk'umukinnyi ushobora gutangira kumanuka. Ubu rero ni cyo gihe ko bibaho.

"Twembi ubu turakomeye mu gihe cyose cyo kubaho, twembi turakuze mu bwenge, turi ku gasongero k'ibigwi byacu, kandi twembi dufite byose byo gutakaza".

Abanyabigwi babiri mu mukino w'iteramakofe bagiye guhurira mu kibuga bahanganye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND