RFL
Kigali

Ni umuherwe akagira n'ibigango bitangaje: Menya byinshi ku mukinnyi w'imikino yo gukirana The Rock wamaze gutangaza ko yifuza kuyobora Amerika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/04/2021 18:49
0


Umubyeyi w’abana batatu, umugabo wa metero ebyiri ziburaho santimetero enye n'ibiro ijana n'umunani, wabashije guca uduhigo n’agahigo mu mikino yo gukirana na filimi zinyuranye yagaragayemo, kuri ubu arifuza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Hashize amasaha macye, uwabaye umukinnyi w’imikino isaba imbaraga, kwihangana n’ubwitange yo gukirana, akaba n'umwe mu byamamare muri filimi, atangaje ko yifuza kunga abanyamerika kandi ko baramutse bamushyigikiye nta kabuza yakwemera kubayobora.

Yamamaye ku izina rya The Rock, ni umunyamerika wavukiye muri Leta ya California, ni icyamamare mu mikino itandukanye irimo iyo gukirana na filimi anabasha gutunganya. Yakinnye mu mikino inyuranye yindi irimo iyo yakiniye muri Canada na Leta zunze ubumwe za Amerika yitwa ‘Football’, ni imikino imenyerewe cyane mu bihugu byateye imbere.


Yavutse ku itariki ya 02 Gicurasi 1972, yitwa n’ababyeyi be Dwayne Douglass Johnson. Ni umwe mu bakinnyi b'ibihe byose b'imikino yo gukirana izwi mu Rwanda nka Kaci, yayikinnye imyaka igera ku munani mbere y'uko yerekeza mu gukina filime.

Filimi amaze gukina zinjije agera kuri miliyari eshatu n’igice muri Amerika y’Amajyaruguru na miliyoni zigera ku icumi  n’igice ku isi yose. Ibi bikaba bimushyira mu myanya ya mbere y'abakinnyi bakinnye filimi zinjije agatubutse mu mateka ya filimi.

The Rock yinjiye mu mikino ya ‘American Football’ yiga muri kaminuza ya Miami, yanahaherewe igihembo cy’umukinnyi mwiza muri uyu mukino, usaba imbaraga n’igihaha. Mu mwaka wa 1995, nibwo yifuje gutangira mu buryo bw’umwuga gukina uyu mukino yerekeza mu majonjora y'abakinnyi bajya mu ikipe y’igihugu, gusa ntibyaza kumuhira.

Byaje gutuma ahita yerekeza mu gihugu cya CANADA, mu ikipe yamazemo ibihembwe bibiri ya Calgary Stampeders, mbere gato ko yerekeza mu myitozo yo kujya mu mikino yo gukirana. Mu mwaka 1996 nibwo yasinyanye amasezerano na rimwe mu marushanwa yo gukirana ryitwa WWF, aza kuzamurwa nk’umukinnyi mwiza.


Mu muryango we ni uwa gatatu mu bakinnye muri WWF kuko se nawe witwaga Rocky Johnson na sekuru witwaga Peter Maivia nabo bari abakinnyi biyi mikino.

Mu mwaka wa 1998, The Rock ku nshuro ya mbere kandi bwa mbere mu mateka y’imikino yo gukirana niwe umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika wabashije kwegukana umwanya w’ikirenga n’umudari wa WWF. Aya makuru yamamaye cyane hirya no hino ku isi ndetse muri iyi mikino no mu kinyacumi cyose niyo makuru ashyushye yabayemo ajyanye no gukirana.


Yaje gusezera imikino yo gukirana ya WWE mu mwaka wa 2004, atangira umwuga wo gukina filimi, yongera gusubira mu mikino na none nyuma y’imyaka irindwi mu 2011. Asa n'uwongera gutuza mu mwaka wa 2013 aho yagaragaraga mu mikino micye kugera atangaje gusezera burundu mu mwaka wa 2019.

Afatwa nk’umukinnyi w’umunyamwuga kandi w’ibihe byose mu mikino yo gukirana. Niwe mukinnyi waciye agahigo muri aya marushanwa ko kwinjiza amafaranga menshi, binyuze ku bawukurikiye mu buryo bw’ikoranabuhanga kugeza n'ubu. Hari mu mwaka wa 2012 umukino wamuhuje na rurangiranwa John Cena.


Yatwaye imidari myinshi irimo icumi ya World Champion, ibiri ya Intercontinental Champion, itanu ya Tag Team Champion n'indi inyuranye.


Mu mwuga wa filimi bwa mbere yagaragaye mu yitwa Scorpion hari mu mwaka wa 2002, kuva icyo gihe yatangiye kujya agaragara muri filimi zinyuranye. Mu 2007 The Game Plan, 2007 Tooth Fairy, n'izindi nyinshi, iyo Abanyarwanda bamenye cyane ni iyitwa Jumanji. Ubu iya vuba ari kugaragaramo ni filimi y'uruhererekane inyura kuri NBC kuva mu Gashyantare uyu mwaka wa 2021 yitwa Young Rock.

Umwaka wa 2016 na 2019 niwe wayoboye urutonde rw’abantu bakunzwe cyane ku isi yose, ni n'umwe mu bashinze ikipe kandi yamamaye cyane ya XFL ya ‘Football’.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND