RFL
Kigali

Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017 yakoze ubukwe – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/04/2021 12:14
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu gusiganwa ku magare, wakiniye amakipe akomeye ku Isi muri uyu mukino nka Dimension Data yo muri Afurika y'Epfo, Areruya Joseph yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Uwera Josephine bamaranye igihe kitari gito bakundana.



Uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru twasoje, ubera mu karere ka Kayonza, ukaba waritabiriwe n’abakinnyi basanzwe bakinana barimo Mugisha Samuel. Ubu bukwe bwari buteganyijwe kuba tariki ya 06 Gashyantare 2021, ariko buza gusubikwa kubera ingamba za Leta zo kurwanya COVID-19.

Areruya akurikiye mugenzi we bakinana mu ikipe y'igihugu y'amagare, Munyaneza Didier 'Mbappe' wasezeranye mu Ukuboza 2019. Areruya ari mu bakinnyi 6 baheruka kwegukana irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya 2020 riheruka kubera muri Cameroun mu kwezi gushize.

Areruya Joseph ufite uduhigo n'amateka akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ndetse no ku rwego rwa Afurika ari mu bakinnyi bari kwitegura Tour du Rwanda yo mu 2021.

Areruya yegukanye amarushanwa akomeye muri uyu mukino arimo Tour du Rwanda 2017, La Tropicale Amissa Bongo 2018 ndetse na Tour de l'Espoir yo muri Cameroun 2018.

AMWE MU MAFOTO YARANZE UWO MUHANGO


Areruya yavuye mu ngaragu ashinga urugo


Uwera yemeye kubana akaramata na Areruya


Wari umunsi udasanzwe kuri aba bombi


Mu byishimo byinshi Areruya na Uwera basezeranye kubana akaramata


Mugisha Samuel yari yitabiriye ibi birori


Areruya yari yambariwe na murumuna we (Gahemba Barnabe) na Mugisha Samuel


Uwera yishimiye urugendo rw'ubuzima agiye gufatanya n'umukunzi we Areruya


Uwera mu buzima bushya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND