RFL
Kigali

Ibyo Benzema yakoreye umukecuru w’imyaka 100 byazamuye amarangamutima ya benshi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/03/2021 17:01
1


Rutahizamu w’Umufaransa ukinira Real Madrid, Karim Benzema, yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma y’igikorwa gitangaje yakoreye umukecuru w’imyaka 100 wamugaragarije ko amukunda kuva kera ndetse na Real Madrid akinira.



Nyuma yo guhabwa urukingo rwa COVID-19, Victorina w’imyaka 100 y’amavuko, yavuze imyato uyu rutahizamu, aramushimagiza anahishura ko ari umufana we w’imena kuva kera, ndetse na Real Madrid.

Nyuma y'uko uyu mukinnyi amenye amakuru y’uyu mufana we, yakoze ikimenyetso gikomeye cyazamuye amaranamutima ya benshi barimo abakunzi be.

Benzema yoherereje uyu mukecuru umwenda we uriho nimero 9 ndetse uriho na sinya ye, anifata amashusho arimo ubutumwa bushima ndetse bunagaragaza ko yanyuzwe. Yagize ati ”Muraho Victorina, umeze ute? Yambiii! Nkwifurije ibyiza, tuzasubira”.

Asoza ubu butumwa, Benzema yashyize ikiganza cye cy’iburyo ku munwa we aha ‘Bizu’ uyu mukecuru.

Mwishywa wa Victorina, anyuze ku rukuta rwa Twitter yagize ati ”Si ntekereza indi mpano yari gutuma yishima kuri ruriya rugero. Wagira ngo yongeye kujya mu gihe cy’imyaka 18 y’amavuko. Ni ikimenyetso kiza cyane uyu mukinnyi n’ikipe ye bakoze”.

Benzema niwe rutahizamu Real Madrid icungiyeho, ibi kandi byashimangiwe n’umutoza Zinedine Zidane ubwo yabazwaga niba nta rutahizamu mushya bateganya kugura, akavuga ko bafite Benzema kandi banyurwa n’umusaruro atanga mu ikipe.

Benzema yageneye umukecuru w'imyaka 100 impano ikomeye

Benzema niwe rutahizamu Real Madrid igenderaho





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Banyita vianney3 years ago
    Byukuri uy mukecuru ntawutomwishimir. Siwe gusa akunda karim benzema twese turamufana. Reka ndangize ngira nti: gikoma ngoma cya real guma kungoma uzazigame iyo ngabire wahawe nimana ndetse izanatugeza kuntsinzi. Aurevoir. God BLESS YOU.





Inyarwanda BACKGROUND