RFL
Kigali

Ishimwe rya Munyaneza Didier Mbappe wibarutse nyuma yo gupfusha imfura ye - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/03/2021 12:40
0


Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare akaba n’umukinnyi wa Benediction Ignite yo mu karere ka Rubavu, Munyaneza Didier bakunda kwita Mbappe, yatanze ishimwe rikomeye ku Mana yamushumbushije akongera kwibaruka nyuma yo gupfusha imfura ye nyuma ya Tour du Rwanda 2020.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Munyaneza Didier Mbappe, yashimiye Imana yamushumbushije akibaruka nyuma yo kubura imfura ye.

Yagize ati” Mwaramutse neza nshuti ni mupfashe gushima Imana yumvishe gusenga kwacyu kubwikuri itari nziza yumvikanye nyuma ya tour of Rwanda, muraka kanya turimo gushima Imana”.

Munsi y’ubu butumwe, Mbappe yanashyizeho ifoto y’umwana wabo bibarutse.

Uyu mukinnyi wagerageje kwitwara neza muri iri rushanwa ngarukamwaka rizenguruka u Rwanda, nyuma y’iminsi itatu gusa risojwe hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko umwana we w’imfura utari umaze n’ukwezi ageze ku Isi yitabye Imana.

Munyaneza Didier yashyingiranywe n’umukunzi we Niyomubyeyi Joselyne, ku wa 28 Ukuboza 2019, mu bukwe bwabereye mu Karere ka Nyabihu.

Ubutumwa bw'ishimwe bwa Munyaneza Didier Mbappe

Imfura ya Munyaneza Didier Mbappe

Munyaneza Didier na Niyomubyeyi basezeranye mu Ukuboza 2019

Mbappe aritegura Tour du Rwanda 2021 izaba muri Gicurasi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND