RFL
Kigali

'Bado' ya Bruce Melodie ku rutonde rw'indirimbo 10 zikunzwe muri Kenya

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:29/03/2021 8:55
1


Ibyumweru bibiri birirenze Bruce Melodie ashyize hanze ''Bado''. Ku rutondo rw'indirimbo zikunzwe ku InyaRwanda Top 10 iri ku isonga. Kenya nk'igihugu gifite uruganda rw'imyidagaduro rufite umurongo kandi ruteye imbere muri byose iyo ndirimbo yabashije kuza mu zikunzwe kuri Citizen Tv yo muri Kenya.



Iyi ndirimbo igiye kumara ukwezi ikinwa kuri radiyo zirenga 14 no ku mateleviziyo atandukanye muri aka karere.

Inkuru wasoma

Uruganda rw'imyidagaduro muri Kenya ni rumwe mu nganda zikomeye ku Isi. Kenya Copyright Board ishinzwe gusigasira ibihangano by'abahanzi bo muri Kenya  ni umunyamuryango wa IFPI (International Federation of the Phonographic Industry) uyu ni umuryango uhuriwemo n'inganda z'imyidagaduro ku isi (Showbiz industry). Uyu muryango ugizwe na za sosiyete zibakitse zirenga ibihumbi umunani (8,000). 

Dj Adams agiye gutangiza umushinga ugamije guteza imbere muzika nyarwanda ikagera i mahanga

Ikiganiro wareba abisobanura

Mu kukumvisha uburemere bwo gutera imbere kw'imyidagaduro yo muri Kenya ni uko ubu ari ho habashije kugaragaza ingano y'amashilingi yasaruwe mu gihe cya guma mu rugo hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga (Digital music streaming services). 

Mu Rwanda nta ruganda rw'imyidagaduro ruhari (Showbiz industry) kuko nta muryango urengera inyungu z'abahanzi uhari, nta rwego na rumwe rushobora kwerekana uburyo abahanzi bo mu Rwanda bacuruje indirimbo zabo ku mbuga zigezweho, ndetse nta sosiyete n'imwe ishinzwe guhuriza hamwe abahanzi ngo ibavugire habe habaho ukwihuza. 

Indirimbo 10 zisoje ukwezi zikunzwe ku InyaRwanda music

Icyakoro hari imyidagaduro (Entertainment) aho hari ihuriro ry'abahanzi (RSA) naryo ba nyiraryo bakaba bataryemera kuko nta buryo buhamye rifite ryo gukora ntirigira aho rikorera, n'ubwo riherutse kubona ubuzima gatozi ariko nta murongo rifite.


Dj Flash Kenya ni impirimbanyi yo guteza imbere muzika yo muri Afurika y'iburasirazuba

Bado ubu iri ku rutonde rw'indirimbo 10 zikunzwe kuri Citizen Tv yo muri Kenya, urwo rutonde rukorwa hagendewe ku ndirimbo zikunzwe muri Afurika y'i Burasirazuba. Ni urutonde rukorwa na Dj Flash ukorera iyo televiziyo.

Byagenze gute ngo Bado ize mu 10 zikunzwe muri Kenya?

Dj Adams ukorera radio&tv10 ni we wabigizemo uruhare aho yasabwe n'uwo mu dj (Dj Flash Kenya) wo kuri iyo televiziyo ko yamuha indirimbo nibura eshatu zikunzwe za hano mu Rwanda. Iyo televiziyo rero ni umwe mu zikunzwe muri icyo gihugu ndetse ifite ibitangazamakuru biyishamikiyeho birimo ibyanditse na za radiyo.

Ubundi yari yatanze indirimbo: Ubunyunyusi by Mico The Best ft Riderman, Bado by Bruce Melodie, Supernatural by Buravan, Urukundo rwa mbere by Danny Vumbi na Deep by Boni. Muri izo yatanze hatambutse imwe ndetse igiye gukinwa ku maradiyo menshi arenga 14 yumvikanira muri Afurika y'iburasirazuba. 

Dj Adams yabwiye Inyarwanda ko uwo mu dj ari umwe mu bakomeye muri Kenya ku buryo urutonde rw'indirimbo ze aba ari nta makemwa ndetse indirimbo zigaragaraho ziba ari nziza. Ati:''Ikiza ni uko nari nabibabwiye mbere y'uko bikorwa , ariko rero ikigiye gukurikiraho ni ugushaka indirimbo zikoze neza kandi sosiyete yange izabikora neza ibi ni intangiriro''.

Dj Adams avuga ko atazakomeza kubikora gutyo ahubwo bigiye kujya bikorwa na Supreme Music Group Africa, sosiyete agiye gutangiza igamije gusunika muzika nyarwanda ikagera i mahanga. Dj Flash Kenya ni umwe mu bahanga icyo gihugu gifite mu ruganda rw'imyidagaduro ndetse kuri ubu ari mu bagira uruhare mu iterambere rya muzika yo mu karere. 

Dj Flash Kenya ni we ushinzwe ibijyanye na muzika (music coordinator)kuri radio yitwa''Citizen radio'' ndetse afite ikiganiro kitwa Mseto East Africa aho ari VDJ (Video Disc Jokey). Bado igiye kumara ukwezi kose ikinwa mu bitagazamakuru byo muri Kenya kugeza hakozwe urundi rutonde rw'indirimbo 10 zikunzwe (Monthly countdown)

Reba hano Bado ya Bruce Melodie igiye gukinwa muri Kenya

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bonheurbow@gmail.com3 years ago
    Uyu mu dj subwambere akinnye indirimbo zinyarwanda ubushyuhe by pius yabaye iya 5 hano dusuma yabaye iya 1 hano ntabirenze yakoze





Inyarwanda BACKGROUND