RFL
Kigali

Hatangiye Impinduramatwara y'Amerika: Umunsi n’ibyawuranze mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/04/2024 8:26
0


Nk'uko buri munsi ugira ibyawo, ni nako buri tariki igira ibintu bitandukanye byayiranze mu bihe byashize kandi bikwiye guhora byibukwa mu mateka bitewe n'uburemere bwabyo.



Tariki 19 Mata, ni itariki yabayeho ibikorwa bikomeye mu mateka, birimo itangira ry'impinduramatwara y'Amerika (American Revolution), imfu z'ibyamamare byari bifitiye Isi akamaro, ibyamamare byavutse, n'ibindi byinshi.

2018 - Umwami Mswati III yatangaje ko ahinduye izina ry’igihugu cye, kikitwa Ubwami bwa Eswatini mu cyimbo cyo kwitwa Ubwami bwa Swaziland.

2012 - Levon Helm, umukaraza akaba n'umuririmbyi wa The Band, yapfiriye mu mujyi wa New York afite imyaka 71.

2005 - Cardinal Joseph Ratzinger yatorewe gusimbura Papa Yohani Pawulo wa II, wari umaze ibyumweru bibiri yitabye Imana; Ratzinger ahita afata izina rya Benedigito wa XVI.

1995 – Mu gikorwa cy’iterabwoba kibi cyane mu mateka y’Amerika, igisasu cyari hafi gusenya inyubako nkuru ya Alfred P. Murrah mu mujyi wa Oklahoma, cyahitanye ubuzima bw’abantu 168 gikomeretsa abarenga 500.

1993 - Nyuma y’iminsi 51 bahanganye n’intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika, abanyamuryango bagera kuri 80 bo mu ishami ry’amadini i Davidian batwikiwe mu kigo cyabo hafi ya Waco, muri Texas.

1975 - Aryabhata, icyogajuru cya mbere kitakorewe ku isi cyubatswe n'u Buhinde, cyoherejwe na Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti hifashishijwe roketi yakozwe n'u Burusiya.

1960 - Abanyeshuri bo muri Koreya y'Epfo batangiye kwigaragambya barwanya Perezida Syngman Rhee wari watangaje ko yatsinze amatora y'Umukuru w’igihugu, benshi bavuga ko yaranzwe n'uburiganya; imvururu ziriyongera, bituma amaherezo Rhee yegura.

1943 - Imyigaragambyo ya Warsaw Ghetto, igikorwa cyo kurwanya Abayahudi bo muri Polonye bigaruriwe n’Abanazi, cyatangiye uyu munsi kiza guhagarikwa nyuma y'ibyumweru bine ku ya 16 Gicurasi.

1927 - Umukinnyi wa filime w’umunyamerika, Mae West yakatiwe igifungo cy’iminsi 10, ahamwa n’icyaha cy’ubusambanyi no “kwangiza imyitwarire y’urubyiruko” aho yagaragaraye akina ari indaya mu mukino witwa ‘Broadway Play Sex,’ ari na we yanditse; biza gutuma amenyekana mu gihugu hose.

1897 – I Boston habaye Marato ya mbere yegukanwe na John J. McDermott wakoresheje amasaha abiri, iminota 55 n'amasegonda 10.

1865 - Muri White House habaye umuhango wo gushyingura Perezida Abraham Lincoln, wari umaze iminsi itanu yishwe; isanduku ye yahise ajyanwa muri Capitol ya Amerika mu birori byihariye byo kumwibuka i Rotunda.


1775 - Impinduramatwara y'Abanyamerika yatangiye ku itariki nk’iyi mu 1775, ikaba yari ihuriweho n’abakoloni 13 b’abongereza muri Amerika ya Ruguru (babifashijwemo n’u Bufaransa, Espanye n’u Buholandi) kugira ngo babone ubwigenge.

1773 - Umuhanga mu by’ubukungu w’Umwongereza, David Ricardo bivugwa ko yabonye izuba ku itariki nk’iyi.

Muri Leta ya Massachusetts, uyu munsi uba ari umunsi mukuru w’ikiruhuko, hibukwa intambara ya mbere ya ‘Revolution’ y'Abanyamerika yabaye ku ya 19 Mata 1775.

Kuri iyi tariki kandi, ibyamamare birimo abakinnyi b'amafilime nka Tim Curry, Kate Hudson, James Franco, Kim Chiu, abahanzi nk'umuraperi Loren Gray, Luis Miguel, Arizona Zervas, Freya Ridings, umunyarwenya Ali Wong, umukinnyi w'umupira w'amaguru Troy Polamalu n'abandi benshi babonye izuba.

Ku rundi ruhande ariko, ku itariki nk'iyi mu myaka yatambutse, Isi yahombye ibyamamare mu nzego zinyuranye, barimo Papa wa 151 wa Kiliziya Gatolika, Papa Leo wa 9, Igikomangoma cya Lorraine Gothelo wa 1, Musenyeri wa Canterbury, Alphege, Judith, umugore wa 2 wa Louis de Vrome, Umwami Robert wa II wa Scotland, Michael Stifel, William Smith n'abandi benshi.













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND