RFL
Kigali

Dj Adams agiye gutangiza umushinga ugamije guteza imbere umuziki nyarwanda ukagera i mahanga-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:18/03/2021 19:48
2


Dj Adams watangiriye itangazamakuru muri Kenya akaba amaze imyaka irenga 28 mu ruganda rw’imyidagaduro avuga ko bamwe mu bakina indirimbo muri Kenya, Nigeria, Afurika y’Epfo n’ahandi uwo batakuranye baziranye. Akaba agiye gutangiza umushinga ugamije gusunika muzika nyarwanda yifashishije ubumenyi afite n’abo bafite ubushobozi baziranye.



Dj Adams yabwiye InyaRwanda Tv ko agiye gutangiza umushinga ugamije gusunika muzika nyarwanda yifashishije ubumenyi afite n’abo bafite ubushobozi bwo gukina indirimbo nziza. Adam Aboubakar Mukara ni Umunyarwanda wavukiye muri Kenya mu 1976 aba ari ho akurira anahiga amashuri ye yose kugeza muri kaminuza aho yize ibijyanye n’icungamutungo nyuma akaza no kwiga muzika. Abirangije, yahise aza mu Rwanda. 

Mu 2010 yatangiye urugamba rwo kurwanya abaririmba bakoresheje CDs (Playback), byaje kugorana ariko biza kugerwaho ndetse bitanga umusaruro. Yakomeje kurwanya kwiba ibihangano (Gushishura), ubu byaracogoye ariko ntibyarangiye biracyakorwa kuko nta kubanenga kugihari hadutse ikitwa gutwika. Ibyo byose yabikoze ubwo yakoraga ibiganiro: 'Red hot Friday’ na 'The Drive Show' byose yabikoreraga kuri City radio. Kuri ubu ari gukora mu kiganiro 'The Ten Connect Show' kuri Radio&tv10.


Ubwo yavugaga ku mushinga we ’Supreme Music Group Africa', Dj Adams aganira na InyaRwanda yasobanuye ko uyu mushinga ari mugari ukaba ugamije gukemura bimwe mu bibazo abahanzi nyarwanda bahura nabyo birimo: Kumenyekanisha indirimbo mu Rwanda, muri Afurika y’Uburasirazuba, muri Nigeria, Afurika y’Epfo n’ahandi. Ati:’’Usanga umuhanzi nyarwanda yibaza impamvu indirimbo ye idakinwa mu bitangazamakuru nyamara ntabone igisubizo rero uyu mushinga uzabikemura byose’’.


Dj Adams avuga ko afite abantu babanye bakora mu bitangazamakuru bikomeye i Nairobi, Nigeria na South Africa

Dj Adams avuga ko ikigamijwe ari ugukosora indirimbo ikoze nabi yaba mu myandikire, mu miririmbire no mu mitunganyirize ku buryo indirimbo izajya ikinwa i Nairobi nta nzitizi kuko afite ikipe bakorana irimo abanyamakuru bashoboye, abayobora indirimbo (Video directors), abatunganya indirimbo (Audio producers), abakora amafoto ateguza ibihangano by’abahanzi (graph cists) ndetse n’abavanga imiziki (DJs).

Umusaruro wa Supreme Music Group ku muziki nyarwanda


Dj Adams avuga ko abahanzi nyarwanda usanga nta bumenyi bafite bwo gucuruza ibihangano byabo. Ati: ’’Umuhanzi azakubwira ko afite projects/imishinga muri studio nyamara icyo afiteyo ni indirimbo si umushinga ni agace gato ku mushinga w’indirimbo". Akomeza avuga ko umuhanzi akwiriye kumenya ko indirimbo ari umushinga utegurwa nk'uko indi yose itegurwa.

Uwo mushinga we avuga ko uzakora mu nguni zose haba mu kumenyekanisha ibihangano bikagera kure hashoboka, kwigisha abahanzi gukora umuziki bitewe n’ibihe ku buryo umuhanzi akora indirimbo bitewe n’impamvu bidashingiye ku ko yabyutse. 

Ubwiza bw’ibihangano nyarwanda (Quality/standard) avuga ko ari cyo kibura mu muziki nyarwanda ku buryo bamwe mu bakina indirimbo (Dj) badakina indirimbo nyarwanda kandi zihari zikunzwe (Hit) ariko ikoze nabi. Ati:’’Ikibazo dufite abahanzi bakora indirimbo zifite urusaku rwinshi kurusha kuririmba’’. Avuga ko umuhanzi uzashaka ari we bazakorana. Yatangaje ko nibura uyu mushinga we ushobora gutangira kujya mu bikorwa muri Mata 2021.


Dj Adams asobanukiwe ibijyanye no gucuruza umuziki mwiza (Showbiz)

Yizeza abahanzi nyarwanda ko afite ubushobozi bwo kuba yageza ibihangano byabo aho bo batazi kuko ahafite abavandimwe bakuranye. Ati:’’Jye ukina indirimbo kuri Trace Tv ni inshuti yanjye yitwa Dj Joe Mfalme, abakina indirimbo kuri televiziyo muri Kenya ni abantu banjye, muri Nigeria no muri Afurika y'Epfo turakorana cyane urumva ko byoroshye gusunika indirimbo ikagerayo mu gihe ikoze neza".

Akomeza avuga ko abo bakina indirimbo akenshi bamubaza indirimbo zigezweho mu Rwanda. Supreme Music Group Africa asaba abahanzi kumva ko ije kubafasha ariko nabo bakaba bazajya bishyura ayo kubageza ku byo batabasha kwifasha birimo kumenya umuziki mwiza ugezweho, kumenya gusunika indirimbo no gucuruza ibihangano.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DJ ADAMS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomuremy Reginard3 years ago
    Twabadusubijwe kumwimerere nyawo utarimo izashishuwe👌🏿
  • Niyomugabo bosco 2 years ago
    Dj adams akokantu niko pe





Inyarwanda BACKGROUND