RFL
Kigali

Amavubi ategerejweho ibitangaza yageze muri Cameroun amahoro – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/03/2021 18:37
3


Ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze kugera i Douala muri Cameroun, aho igiye kwitegura umukino w’ishiraniro na Cameroun uzaba tariki ya 30 Werurwe 2021, ukaba arirwo rufunguzo rw’ itike ya CAN 2022 ku Mavubi.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021, nibwo Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza i Douala muri Cameroun, nyuma y’urugendo rutamaze igihe kirekire, delegasiyo yahagurutse mu Rwanda yageze i Douala amahoro nkuko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.

Amavubi yahise acumbikirwa kuri Onomo Hotel iherereye mu mujyi rwa gati wa Douala.

Mashami Vincent n’abasore be barasabwa gutsinda Cameroun mu mukino wa nyuma wo mu itsinda uzaba tariki ya 30 Werurwe 2021 uzabera i Yaounde, bagahita bakatisha itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun.

Amavubi ari ku mwanya wa kabiri mu itsinda F n’amanota atanu, nyuma y’imikino itanu imaze gukinwa mu itsinda riyobowe na Cameroun yamaze kwanikira amakipe bari kumwe.

Amavubi yasesekaye muri Cameroun amahoro

Mashami afite icyizere cyo kuzakura muri Cameroun itike ya CAN 2022

Abakinnyi bafite intego yo gukura itike ya CAN muri Cameroun

Rujugiro uri mu bashinzwe ibikoresho by'ikipe y'igihugu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngendahayo.jean.bosco3 years ago
    Amavubi.nyifurije.itsinzi
  • Ukuri Kwange3 years ago
    Iyi match nituyitsindwa tuzaba twabishyizemo ubushake bucye! cameroun yabonye ticket already so ubwo se igutsinze koko waza umbwira iki? shyira cash kuri table d'honneur ubundi urebe ngo ifaranga riravuga kurusha umugabo. ibintu ahantu biba bigezeho ahubwo ni Kagame uba ugomba no gutereta deal hahahahha.aha hantu ntakujenjeka uba ugomba kuba sharp (shapu). ntakujenjeka iyi match ni match iba igiye kuduhindurira ubuzima ndetse no kongera kwiyandika kwamateka
  • Duhoranimana eugene3 years ago
    Amavubi yacu nyifurije gutxinda ni duhoranimana Eugene irulindo ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND