RFL
Kigali

'Dede' ya Davis D iri ku rutonde rw’indirimbo 360 zikunzwe kuri BBC Radio ikorera mu Bwongereza

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:23/03/2021 17:43
0


Davis D umaze kumenyerwa nka Shine Boy indirimbo ye yitwa 'Dede' imaze umwaka urengaho gato igiye hanze ikaba yararebwe n’abarenga miliyoni imwe kuri Youtube, iri ku rutonde rw’indirimbo 360 z’abahanzi bakunzwe muri Afurika kuri BBC Radio.



Icyishaka David benshi bazi nka Davis D akaba yaramaze kongeraho Shine Boy ari gukora kuri album yitwa ’’Afro killer’’. Aganira na InyaRwanda, yavuze ko yashimishijwe no kuba indirimbo ikunzwe kuri Radiyo mpuzamahanga. Ati: ’’Byanshimishije cyane kuba Dede iri mu ndirimbo 360 zikunzwe muri Afurika wabonye ko abahanzi b’ibyamamare muri Afurika harimo indirimbo zabo rero kuba turi kumwe nabo ku rutonde ni intambwe kandi bigaragaza ko umuntu aba yakoze’’.


Davis D wizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 23 Werurwe, yavuze ko isabukuru ye yayishimanye n’umuryango we birinda Coronavirus. Indirimbo ze zikunze kunyura ku bitangazamakuru bikomeye nka Trace Tv na BBC aho yanagiye atanga ibiganiro mu bihe bitandukanye.


Yaciye amarenga ko ari mu biganiro n’ibyamamare bishobora kuzavamo indirimbo 'Collabo'


Davis D ku rutonde rw'indirimbo 360 zikunzwe cyane kuri BBC Radio


Davis D yasobanuye ko hari abahanzi bafite amazina mu muziki wa Afurika bari mu biganiro kandi nibicamo abakunzi ba muzika nyarwanda bazabona indirimbo. Yirinze kubatangaza mbere y’igihe.


Davis D aricinya icyara kuba indirimbo ye ikunzwe kuri BBC Radio

Reba Dede iri kubica bigacika kuri BBC 

">

BBC Radio 1Xtra yatangiye ku itariki 16 Nyakanga mu 2002. Ni ishami rya BBC ikaba ikorera mu bwami bw’u Bwongereza. Iryo shami rikina umuziki ugezweho (Urban contemporary and Black music) w’abahanzi b’Afurika. Ni radiyo abafite ifatabuguzi rya Freesat bashobora kumva bakoresheje insakazamashusho zabo (Tvs), ndetse inumvikanira kuri SKY UK.

Davis D asobanura ko bitewe n’intangiriro yagize n'aho ageze, afite icyizere ko mu myaka itanu iri imbere muzika ye izaba iri ku rwego mpuzamahanga. Ubwo yashyiraga hanze amashusho y'indirimbo 'Bon', benshi mu bakunzi be batangaje ko aya mashusho ari ku rwego mpuzamahanga. Mu rugo ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko kuri uyu wa Kabiri, Davis D yarimo yumva indirimbo ze ‘’Bon’’ na "Pose’’ amaze iminsi ateguza ko ariyo izasohoka.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND