RFL
Kigali

Icyangiye umuntu gitera agahinda! Yaburiye muri Miss Supranational Rwanda aburira no muri Miss Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/03/2021 10:37
0


Burya koko 'Icyangiye umuntu gitera agahinda'. Umukobwa witwa Umunyana Divine yasezerewe muri Miss Supranational Rwanda 2020 [Ntiharamenyekana uwegukana ikamba] ahita yiyandikisha muri Miss Rwanda 2021, ntiyahirwa nk’uko yabitekerezaga.



Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 06 Werurwe 2021, habaye umuhango wo guhitamo abakobwa 20 muri 37 bakomeza mu cyiciro gikurikira cya Miss Rwanda 2021.

Abandi 17 barasezerewe ntibabasha kurenga icyiciro cya ‘Pre-Selection’ barimo na Umunyana Divine waherukaga muri Miss Supranational Rwanda 2020.

Imbere y’Akanama Nkemurampaka, uyu mukobwa wari ufite nimero 25 yabajijwe amasomo yasigiwe n’icyorezo cya Covid-19 arebeye mu ndorerwamu y’Umugabane wa Afurika.

Mu gusubiza, yavuze ko ‘Isomo yakuyemo ari uko ibihugu bikwiye kwigisha abaturage umuco wo kwizigamira no gushyira imbaraga mu buvuzi.”

Abajijwe niba ari byo yashishikariza umugabane wa Afurika, yagize ati “Umugabane wa Afurika ikintu nawushishikariza ni ukwizigamira.”

Umunyana ni umwe mukobwa bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba batabashije gukomeza muri Miss Rwanda.

Si ubwa mbere yari ahatanye mu marushanwa y’ubwiza. Yaherukaga kubura amahirwe mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020, aho atabonetse mu bakobwa umunani bazavamo uwegukana ikamba.

Yari ku rutonde rw’abakobwa 11 bemejwe muri Miss Supranational Rwanda 2020 aza gusigara muri batatu batabashije kwitwara neza.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza mu mwaka wa kabiri. Yari mu myanya y’inyuma mu bakobwa bari bafite amajwi macye mu matora yo kuri Internet no kuri Sms.

Abakobwa 20 ba mbere binjiye mu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri kuri La Palisse Nyamata, kugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa uteganijwe ku ya 20 Werurwe. Uzatsinda azasimbura Nyampinga w’u Rwanda ufite ikamba, Nishimwe Naomie.

Umunyana Divine yaburiye amahirwe muri Miss Supranational Rwanda 2020 no muri Miss Rwanda 2021

Ibyo wamenya ku bakobwa 20 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021:

1.    Akaliza Amanda (No.1) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 24 y’amavuko. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga.

2.    Akaliza Hope (No.2) ahagarariye Intara y’Uburasirazuba. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza mu Ishami rya ‘Procurement’.


3.    Gaju Evelyne (No.5) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Business Management’ muri Kaminuza.

4.    Ingabire Esther (No.6) ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Afite imyaka 19 y’amavuko. Yize mu ishami rya ‘History, Economics & Geography’ mu mashuri yisumbuye.

5.    Ingabire Grace (No.7) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 25 y’amavuko, afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

6.    Isaro Rolita Benita (No.9) ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Afite imyaka 20 y’amavuko, yiga amasomo ya ‘Applied Economics’ muri Kaminuza.

7.    Ishimwe Sonia (No. 10) ahagarariye Intara y’Iburengerazuba. Afite imyaka 18 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya ‘Mathematics, Physics & Geography.

8.    Kabagema Laila (No.11) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 19 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Medicine’ muri Kaminuza.

9.    Karera Chryssie (No.12) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 23 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Environmental Planning’ muri Kaminuza.

10.Kayirebwa Marie Paul (No.13) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 24 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya ‘Tourism & Hospitality.’

11.Kayitare Isheja Morella (No.14) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 19 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya ‘Mathematics, Physics & Computer.’


12.Musana Teta Hense (No.18) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya ‘Biology, Chemistry & Mathematics.’

13.Musango Nathalie (No.19) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 22 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Business Management and Entrepreneurship’ muri Kaminuza.

14.Teta Larissa (No.23) ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Public Administration & Governance’ muri Kaminuza.

15.Umutesi Lea (No.27) ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Travel & Tourism Management’ muri Kaminuza.

16.Umutoni Witness (No.28) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya ‘Customs & Tax Operations’.

17.Umutoniwase Sandrine (No.29) ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya ‘Art.’

18.Uwankusi Nkusi Linda (No.32) ahagarariye Intara y’Uburasirazuba. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya ‘Literature, Economics and Geography.’

19.Uwase Kagame Sonia (No.34) ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Marketing’ muri Kaminuza.

20.Uwase Phiona (No.35) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Business Marketing’ muri Kaminuza.

Umunyana Divine yari mu bakobwa 11 bahataniraga ikamba rya Miss Supranational Rwanda

Umunyana Divine [Ubanza ibumoso] ku munsi wa mbere bari i Nyamata

Akaliza Hope, Umutoni Witness, Kabagema Laila na Musana Teta Hense ku munsi wa kabiri w'umwiherero wa Miss Rwanda

Iradukunda Elsa Nyampinga w'u Rwanda 2017 ari hafi y'abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

Abakobwa bari kuganiriza n'abantu batandukanye ku ngingo zitandukanye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND