RFL
Kigali

U.S: Intasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kugera amajanja Facebook ku birego by'ihohotera

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/03/2021 16:37
0


Inzego z’ubutasi zikomeje iperereza mu gihugu cy’igihangange cya Leta zunze ubumwe za Amerika ku ivangura rivugwa mu ikopanyi ngari ya Facebook Inc. Ibi bikaba bivugwa ahanini mu itangwa ry’akazi, mu kuzamura abakozi mu ntera. Abagera kuri 3 b'abavoka, barirengagijwe mu gihe bari bifuje gukorera iyi kompanyi.



Bikomeje gukurikiranwa ibijyanye n’ikimenyane, muri kopanyi ikomeye ya Facebook Inc, ibi bikaba bishobora gukurura ibirego bikomeye n’umwuka mubi muri iyi kompanyi. Mu busanzwe ibiro bishinzwe 'Amahirwe angana ku bakozi', nibyo bisanzwe bikemura ibibazo nk'ibi.


Kuri iyi nshuro bikaba birenze ubushobozi bw’iki kigo, kuko bisaba kwinjira mu mikorere n’amateka y’iki kigo. Umuvugizi wa Facebook Andy Stone yanze kugira icyo avuga ku bijyanye n'ibi, avuga ko baha agaciro amahirwe n’icyubahiro bingana abakozi bose kuko bazi icyiza cyo gukorera mu mucyo.


Ati "Twita ku birego byose byavuka bijyanye n’ikandamizwa, ivangura rishingiye ku ruhu kandi buri kibazo kivutse cyerekeza aho, tugiha umwanya kugera gikemutse". Ibijyanye n’ivangura rishingiye ku ruhu muri kompanyi z’ikoranabuhanga bimaze gufata indi ntera. 


Ibi bikaba biri mu bikomeza gutuma hari ababura amahirwe, yo kugaragaza ibyo bashoboye n’ibura ry’ibikorwa bimwe na bimwe byiza mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Romer-Friedman n’inshuti ye, bavuze ko abakozi bahabwa amadorali ibihumbi bitanu, iyo binjiye mu kazi bishimiwe, nyamara bitagezwa ku birabura.


Mu mwaka ushize abakozi bakorera facebook inc, bagera kuri gatatu n’ibice icyenda bari abirabura. Uwahoze ayobora ibiro bishinzwe Amahirwe angana ku bakozi bose, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, David Lopez, usigaye yigisha muri Kaminuza ya Rutgers yavuze ko ari ngombwa kwinjira mu kirego, kuko iyo hagize ikosa rikorwa mu birego nk'ibi, bitera ibyago bigera ku ma miliyoni y’amadorali.


David Lopez wahoze ayobora EEOC

Yavuze ko kugera mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, ibirego cumi na bitatu muri mirongo cyenda na bitatu byari ibishingiye ku busumbane mu kazi. Mu kwezi kwa cumi n'abiri gushize nabwo facebook yari yashinjwe kwima akazi abanyamerika, bagahitamo gukoresha abavamahanga nabo bagahabwa amasezerano y’igihe gito.


Src: www.foxnews.com www.reuters.com


Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise / ASE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND