RFL
Kigali

Rayvanny yicuza akanasaba imbabazi umukunzi wa Harmonize nyuma yo gutamazwa n’umubano yagiranye n’umukobwa we

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/03/2021 17:22
0


Ni nyuma y'aho, umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Rayvanny ubarizwa muri WCB ya Diamond Platnumz, asabye imbabazi umukunzi mushya wa Harmonize, Frida Kajala kuba yaragiranye umubano wihariye n’umukobwa we, Paula.



Raymond Shaban Mwakyusa uzwi ku izina rya Rayvanny yarangije gusaba imbabazi umukinnyi wa filime wa Bongo, Frida Kajala, akaba umukunzi wa Harmonize, mu minsi yashize byagaragaye ko Rayvanny ari mu rukundo rw’ibanga n’umukobwa wa Frida Kajala, Paula w’imyaka 18 y’amavuko.


Rayvanny yasabye imbabazi Kajala n'ababyeyi bose muri rusange

Imbabazi azisabye, nyuma y'aho kandi umuhanzi Harmonize atishimiye kuba Rayvanny yatereta umukobwa w’umukunzi we, akabifata nk’amahano aho yanamusabiye ko Leta yakurikirana Rayvanny kubera gushuka Paula ku mashusho yagaragaye basomana yanamusuye mu nzu ku munsi w’abakundanye.

Mu nyandiko yabonywe na Pulse, RayVanny yagaragaje ko yicujije mu gikorwa cye cyo gukora amashusho ateye isoni ari kumwe n’umukobwa Paula ibyababaje umubyeyi we Kajala.


Kajala yavugaga ko atishimiye ibyakozwe na Rayvanny, akanenga kandi Hamisa Mobetto mafashe umukobwa we akamuhuza na Rayvanny ari nawe wamumushyiriye aho atuye.

Imbuga nkoranyambaga zanenze Rayvanny kugirana umubano n’umwana muto, yasabye imbabaza agira ati: “Mu isi rimwe na rimwe dukora ibintu dushobora kuba tubona ko ari byiza mu maso yacu y'ubuto ariko twibagirwa ku rundi ruhande ko ababyeyi bababazwa nibyo dukora mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ndashaka kuboneraho umwanya wo gusaba imbabazi mushiki wanjye ‘kajalafrida’no gusaba imbabazi ababyeyi ndetse n’umuntu wese wababajwe no kohereza amashusho mabi aqgaragara nabi, kuko turi abantu kandi ntidushobora na rimwe gutungana”.


Rayvanny aricuza ku mashusho yamugaragaje asomana na Puala

Harmonize ubu ari mu munyenga w’urukundo na Kajala, mu gihe umukobwa wa Kajala nawe yari mu rukundo na Rayvanny.


Harmonize n'umukunzi we Kajala bari bagaragaje ko Rayvanny yakoze amahano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND