RFL
Kigali

Jacques Tuyisenge yahakanye amakuru amwerekeza muri Yanga Africans

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/03/2021 11:57
0


Rutahizamu akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Jacques Tuyisenge, yahakanye yivuye inyuma ibyavuzwe ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania.



Ku wa gatatu tariki ya 03 Werurwe 2021, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana amafoto agaragaza Jacques Tuyisenge ari mu ndege bivugwa ko yerekeje I Dares-Salaam kumvikana n’ikipe ya Yanga Africans kugira ngo ayikinire.

Gusa uyu mukinnyi nyuma yo kubona ibi, yabyamaganiye kure avuga ko ari ibihuha kuko nta shingiro bifite.

Mu kiganiro Jacques yagiranye n’urubuga rwa APR FC dukesha iyi nkuru, yavuze ko iyi ari inkuru mpimbano.

Yagize ati: “Oya ntabwo ari byo pe nanjye nabibonye nk’uko namwe mwabibonye, ni inkuru mpimbano rwose jyewe ndi umukinnyi wa APR FC ibindi ni ibihuha”.

Muri Nzeri 2020, nibwo Jacques Tuyisenge yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana na Petro Atletico de Luanda yo muri Angola.


Ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru ko Jacques yerekeje muri Tanzania kumvikana na Yanga Africans

Jacques aherutse gusinyira APR FC amasezerano y'imyaka ibiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND