RFL
Kigali

Iranzi Jean Claude yasubiye muri shampiyona ya Misiri mu ikipe imaze imyaka 11

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/03/2021 9:42
0


Rutahizamu w’umunyarwanda ukina aca ku mpande wakiniraga Rayon Sports, Iranzi Jean Claude, yasubiye mu gihugu cya Misiri mu ikipe ya Pharco FC iri ku mwanya wa mbere mu cyiciro cya kabiri.



Iranzi wari wagarutse muri Rayon Sports nyuma yo kurangiza amasezerano yari afite mu ikipe ya Aswan Sporting Club yo mu cyiciro cya mbere, yongeye gusubira mu gihugu cya Misiri gufasha ikipe ya Pharcao FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi wakinnye umukino wa mbere Rayon Sports yakinnye muri uyu mwaka w’imikino, yanganyije na Rutsiro FC 1-1, avuga ko atayisinyiye igihe kirekire, ahubwo ashobora guhabwa amasezerano y’igihe kirekire mu gihe izaba yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Iranzi Jean claude wageze muri Rayon Sports mu 2019 nyuma yo gutandukana na APR FC yakiniraga, bisa n’aho urwego rw’imikinire rwe rugenda ruzamuka uko bwije n’uko bukeye, dore ko ari numwe mu bakinnyi bitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Iranzi w'imyaka 30 y'amavuko, yakiniye amakipe atandukanye yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Topvar Topolcany yo muri Slovakia ndetse na Zesco United yo muri Zambia.

Ikipe ya Pharco FC Iranzi agiye gukinira yashinzwe mu 2010, ikaba iherereye mu mujyi wa Alexandria, ikaba ikinira ku kibuga cya El Geish Stadium, ikaba itozwa n’umunya-Portugal, Jose Rui Lopes.

Iranzi yakinnye umukino umwe muri uyu mwaka Rayon Sports yakinnye na Rutsiro FC

Iranzi yitabazwa mu ikipe y'igihugu Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND