RFL
Kigali

Nyuma y'amasaha atagera kuri 16 ateye ivi, Jacques Tuyisenge yasezeranye n’umukunzi we - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/02/2021 14:59
0


Nyuma yo gutera ivi, ntibyasabye amasaha menshi kugira ngo rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na APR FC, Jacques Tuyisenge, asezerane mu mategeko n'umukunzi we Jordin yaraye yambitse impeta amusaba kumubera umugore.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021, ni bwo Jacques Tuyisenge yateye ivi, asaba umukunzi we Jordin kumubera umugore, nawe ntiyazuyaza  aranabimwemerera, amubwira 'Yego' ndetse anamwambika impeta. 

Saa Yine n'iminota 6 z'ijoro zo kuwa Kane ni bwo InyaRwanda yatangaje iyi nkuru y'uko Jacques Tuyisenge yateye ivi, akaba ari narwo rubuga rwatangaje iyi nkuru mbere y'abandi. Saa Munani n'iminota 59 zo kuri uyu wa Gatanu ku kanywa, ni bwo InyaRwanda.com isohoye inkuru y'uko Jacques na Jordin basezeranye imbere y'amategeko. 

Ubaze amasaha arimo hagati y'igihe inkuru zacu uko ari ebyiri zasohokeye, ni amasaha 16, kandi ukuri kugaragara ni uko buri gikorwa Jacques n'umukunzi we bakoze (Gutera ivi no gusezerana), bagikoze mbere gato y'amasaha twandikiyeho inkuru. Ibi bikaba bigaragaza ko aba bombi banditse amateka mu Rwanda yo gusezerana imbere y'amategeko nyuma y'amasaha atagera kuri 16 bambikanye impeta y'urukundo.

Tuyisenge n'umukunzi we basezeranye imbere y'amategeko nk'umugabo n'umugore mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021, ubera mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ubukwe bwa Jacques n'umukunzi we bwari buteganyijwe mu mpera z'uku kwezi kwa Gashyantare 2021 ariko bitangazwa ko bwasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Jacques n'umukunzi we Jordin basezeranye mu mategeko

Jordin yemeye kuzabera byose Jacques Tuyisenge

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Jacques yateye Ivi

Jordin yavuze ngo 'YES'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND