RFL
Kigali

Daniel izina ry'umuhungu wicisha bugufi agakunda abantu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/02/2021 10:59
2


Ni kenshi uzahura n'abahungu cyangwa abagabo bitwa Daniel bakuye muri Bibiliya. Menya ubusobanura bwaryo n'ibiranga abantu bitwa Daniel.



Daniel ni izina rikomoka mu giheburayo risobanura ''Uwiteka niwe mucamanza wanjye''.

Muri Bibiliya mu Isezerano rya Kera harimo igitabo cyitwa Daniel cyanditswe n'umuhanuzi Daniel w'umuyuda wanyazwe akajyanywa i Babuloni ari naho Imana yamukoreye igitangaza ubwo bamujugunyaga mu mwobo w'intare nyamara ntizamurya.

Ibiranga ba Daniel

-Usanga ahora mu b'imbere akagaragaza icyo ashoboye

-Yambara neza cyane

-Agira ijambo aho ageze

-Ahora yumva abantu bamwibazaho

-Yicisha bugufi

-Yishimira gufasha abandi

-Akunda abantu

Ibyamamare byitwa Daniel

-Daniel Kaluuya umukinnyi wa filime ukomeye

-Daniel Sturridge umukinnyi wa football

-Daniel umuhanuzi uvugwa muri Bibiliya

-Daniel James umukinnyi wa Football

Src:www.nameberry.com,www.sheknows.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • INGABIRE consolee'3 years ago
    Ndifuza ko mwansobanurira ayamazina akurikira:wilson,nelson byaba byiza mumpfashije murakoze.
  • TUYISHIME Paulin 3 years ago
    Munsobanurire izina Paulin





Inyarwanda BACKGROUND