Umugabo utuye mu Murenge wa Kabagari yatawe muri yombi akekwaho guca ugutwi mugenzi we, umushinja kumufatira mu cyuho asambana n'umugore we .
Uwo mugabo wo mu Murenge wa Kabagari kuwa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024 nibwo yarumye igice cy'ugutwi k'uwamufatiye mu gihuru arimo gusambanya umugore we .
Aganira na TV 1 dukesha iyi nkuru uwarumwe ugutwi igice cyako kikavaho yavuze ko yafashe uwamurumye ugutwi arimo gusambanya umugore we .
Yagize ati" Nabasanze barimo gusambanira mu rutoki noneho turarwana andumye natabaje , umuntu araza aramfata anyegeka ku mukingo undi usubira inyuma ahita anduma ugutwi agukuraho aragucira ."
Umwe mu baturage wabonye ibyabaye yanenze umugore wasambanaga n'uwo mugabo dore ko yari afite uruhinja rw'amezi ane ndetse bagenzi babwiye TV1 ko bashakishije ugutwi barakubura .
Uwo mugabo wasambaniraga mu rutoki n'umugore w'uwo yarumye ugutwi yahise atabwa muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, mu gihe umunyamakuru wa TV1 yavaga ahabereye ayo mahano, abaturage barimo bashakisha igice cy'ugutwi cyavuyeho ubwo uwo mugabo yarumaga mugenzi we.
Abaturage batabaye uwarumwe ugutwi batangira gushakisha igice cyavuyeho
Umugabo yarumye ugutwi kwa mugenzi umushinja gufatirwa mu cyuho asambana n'umugore we
TANGA IGITECYEREZO