RFL
Kigali

Abanyamakuru bamaganye agasuzuguro mugenzi wabo yakorewe na Minisiteri ya Siporo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/02/2021 17:56
3


Abanyamakuru mu bisata bitandukanye bamaganiye kure ibyakorewe Jean Luc Imfurayacu ukorera B&B FM Umwezi, wateshejwe agaciro akamburwa Micro mu kiganiro Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bari batumiyemo itangazamakuru, ubwo yari atangiye kuvuga ku makosa yabereye muri Cameroun ahabereye CHAN 2020, Amavubi yitabiriye.



Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Twitter, Abanyamakuru banenze cyane Minisiteri ya Siporo ndetse banamagana agasuzuguro kakorewe mugenzi wabo Jean Luc mu kiganiro bari batumiyemo itangazamakuru.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021, Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bari batumiye itangazamakuru mu kiganiro kivuga ku rugendo rw'Amavubi muri CHAN 2020.

Muri iki kiganiro habereye agashya, ndetse amakosa akomeye yakozwe n'abayobora Minisiteri ya Siporo, aho abanyamakuru bimwe ijambo ndetse n'urihawe akamburwa Micro atavuze ibitekerezo bye.

Ubwo Jean Luc yahabwaga ijambo agatangira kuvuga amakosa yabereye muri Cameroun aho yari yajyanye n'ikipe y'igihugu yitabiriye CHAN 2020, Karambizi Oleg usanzwe ari umujyanama wa Minisitiri wa Siporo, wari umusangiza w'amagambo muri iki kiganiro yategetse ko bamwambura indangururamajwi (Micro) kuko yavugaga ibyo abateguye ikiganiro badakeneye kumva.

Jean Luc yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo byagenze neza hagati y’itangazamakuru n’umuntu wari uyoboye delegasiyo, ndabivuga nk’umuntu wari uhari, ntabwo umubano wacu wari mwiza, na kenshi nakundaga kuganira n’umuyobozi wa delegasiyo mbere y’uko ndwara, nkamubaza nti ese haba hari ikibazo gihari hagati y’itangazamakuru na delegasiyo kuko si byiza na we arabizi, hari umuyobozi twaganiriye arambwira ngo roho yawe ni we mutangabuhamya w’ibyabaye”.

“Ku munota wa nyuma naje muri delegasiyo mpagarariye bagenzi banjye, byari amahirwe mugenzi wanjye yagize ibyago yanduye Coronavirus, guhera aho byari ikibazo,  tuganira na Madame Lise wambwiye ko abanyamakuru turi abagome twari tuzanye coronavirus muri delegasiyo, ni ijambo rikomeye, ntabwo nshobora kubeshyera umuntu mureba mfite na gihamya, sinzi niba wari ukomeje cyangwa waratebyaga kuko twari dusanzwe tuziranye”.

Aha niho Oleg yahise amuca mu ijambo ati“Jean Luc wanyemerera ntabwo twaje kujya impaka.” Jean Luc ati “Ntabwo ari ukujya impaka, reka nse nutanga ubuhamya, nihute.” Oleg ati “Oya, ibyo birabareba hagati yanyu mwaza kubiganiraho nyuma murakoze.” Jean Luc ati “Reka ndeke kuvuga ngo ni ibintu bwite reka nihutishe ibyo reka mbireke, turi hariya byaragaragaye ko hagati y’itangazamakuru na MINISPORTS, bano barabibaza kuko babyumvise, harimo ikibazo hagati ya delegasiyo…” Oleg nibwo yahise amwambura ijambo ati “Jean Luc waha micro abandi banyamakuru bafite ibibazo”.

Ibi byashimangiraga ugusuzugurwa no kubangamirwa mu kazi Abanyamakuru bari bajyanye n'ikipe y'igihugu muri Cameroun bahuye nabyo, bikozwe n'uwari uyoboye delegasiyo. Iki gikorwa cyo kwambura micro cyafashwe nk’agasuzuguro no gutesha itanzamakuru agaciro bibaza impamvu bari batumiwe niba batashoboraga kubaha umwanya ngo babaze ibibazo byabo.

Banyuze ku mbuga nkoranyambaga Abanyamakuru batandukanye bamaganiye kure ibyakorewe Jean Luc Imfurayacu, bemeza ko aricyo gihe cyo kwihesha agaciro no kugahesha umwuga bakora ufitiye akamaro kanini igihugu.

Ibitekerezo by'Abanyamakuru bamaganye ibyo mugenzi wabo yakorewe:

Abari bayoboye Delegasiyo mu kiganiro n'itangazamakuru

Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Epimaque3 years ago
    Ntabwo bikwiriye biragaragaza ko muri ferwafa hari ikibazo kuko niba baratumiye itangazamakuru mu biganiro,nuko bizeraga umusanzu w'itangazamakuru muricyokiganiro.None se guheza ,kwimwa ijambo no guphukirana itangazamakuru bumva ari amafoto kuburyo badakwiriye guhabwa ijambo?Ferwafa niyiyuzuze nitangazamakuru
  • anatholie3 years ago
    mubigaragara nuko mutanga akazi kubatari aba sportifs icyo ni ikinyabupfura gike rwose
  • Tuyishimire Emmy3 years ago
    Kabisa ibyo ntibaterekereza harimo n"agasuzuguro!!iyo baba bazi ko Batavia Bari Kuba birengagije umwuga wabo!!uwo wamwambuye ijambo nawe abine ibimukwiye Kuko yakoze amakosa!!





Inyarwanda BACKGROUND