Sonia Rolland, umunyarwandakazi ufite inkomoko mu Bufaransa, wabaye icyamamare ku isi ubwo yabaga Miss w'u Bufaransa mu 2000, mu minsi ishize ni bwo yatangiye kugaragara muri Filime yitwa "Tropiques Criminels" akinamo ari umugenzacyaha.
'Tropiques Criminels' ni filime y'uruhererekane yatangiye gusohoka uyu mwaka wa 2021 ariko yatunganijwe guhera mu 2020, agace kayo ka mbere kagiye ahagaragara tariki 14 Mutarama 2021, kubera kugaragaramo abantu bamwe b'ibyamamare nka Sonia Rolland byatumye ikunda n'abatari bake mu gihe gito imaze.
Muri iyi Filime, Sonia aba ari Kapiteni witwa 'Mélissa Sainte-Rose' aho aba agenza ibyaha, uyu mukinnyi wa Filime kandi yagaragaye muri Sinema zitandukanye harimo nka "Madame" yasohotse mu 2017, Une Vie Ordinaire' yasohotse muri 2016 n'izindi yagaragayemo mbere yaho.
Byavugwaga ko iyi Filime 'Tropiques Crimilas' yagombaga kuba yarafashwe amashusho y'igice cya 2, ariko ntiyafashwe bitewe n'impamvu zirimo kuba ikirere kirati cyifashe neza, hakiyongeraho no guhura n'uburwayi bwa Sonia bw'igihe gito.
Mu nkuru ya Télé 7 Jours, Sonia yagize ati: "Twagombaga gukora amashusho kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 2020, ariko amaherezo byabaye ngombwa ko dukora kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukwakira, mu bihe bitoroshye, kuko twari hagati mu gihe cy'ubushyuhe. Umwaka wose, ubushyuhe burashobora kuzamuka kugera kuri 35 ° C hanyuma ikirere kikaba cyuzuyemo ubuhehere, rimwe na rimwe bigatuma ikirere kigorana kukihanganira".
Si izi mpamvu gusa zadindije umushinga wa Filime, akomeza avuga ku buzima bwe butari buhagaze neza, ati: “Nafashwe na Dengue (indwara yanduzwa no kurumwa n'umubu), byatumye ndwara iminsi umunani".
Sonia Rolland w'imyaka 40 y'amavuko ufite abana 2, avuga ko ashimishwa cyane n'iyi Filime kuko yigisha byinshi Sosiyete n'ubudasa.
TANGA IGITECYEREZO