RFL
Kigali

Ni iki cyatumye Perezida Kagame ahindukirira Amavubi nyuma y'imyaka isaga 4 yarateye umugongo ruhago?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/02/2021 7:31
1


Nyuma y'imyaka isaga ine Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame adahura n'abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi, kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, yabakiriye nyuma yo kwitwara neza muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, anabasezeranya kubafasha ndetse no kubashyigikira.



Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yahuye n’abagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, abashimira uko bitwaye muri CHAN 2020, abaha impanuro zizabafasha kwitwara neza kurushaho mu gihe kiri imbere, ibintu bitaherukaga kubaho, kuko kenshi yo yabageneraga ubutumwa, bwajyanwaga n'intumwa yihariye.

Perezida Kagame yaherukaga kwakira Abakinnyi b'Amavubi bakaganira mu mwaka wa 2016, ubwo iyi kipe yiteguraga umukino wa 1/4 muri CHAN yabereye mu Rwanda, Amavubi yatsinzwemo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo 2-1.

Uyu muyobozi usanzwe uzwiho gukunda no gushyigikira ibikorwa bitandukanye bya Siporo, yatangaje ko impinduka nziza zitangiye kugaragara ku bayobora umupira ndetse n'abawukina aribyo byatumye yongera gukurikira ibijyanye na ruhago nyarwanda.

Yagize ati “Nishimiye kubona uyu mwanya wo kuganira namwe, na kera byari bisanzwe najyaga mbona umwanya wo kuganira namwe n’abawuyobora, gusa hari aho nageze ndabyihorera njya mu kazi kandeba, iby’imikino mbivaho”.

“Si uko ntashakaga kubikurikirana, ku rundi ruhande abakinnyi n’ababiyobora babifitemo uruhare, najyaga nza nkicara tukanaganira. Ibitekerezo bikava no mu bakinnyi, tukumvikana ko hari ibigomba gukorwa byafasha ngo abantu batere imbere”.

“Hajemo kubamo ko kenshi, hagiye hagaragara ndetse kuva no mu bayobozi kugera no mu bakinnyi, n’abantu batakurikizaga neza ibyo twabaga twasezeranye ko ari bwo buryo, ari yo mico yo kugera ku ntego yo muri siporo”.

Kwihagararaho no kugerageza kurwana ku ishema ry'igihugu muri CHAN 2020, bakagera muri 1/4 bagasezererwa na Guinea nabwo mu buryo budasobanutse, biri mu byatumye Abanyarwanda barimo n'Umukuru w'Igihugu bagarurira icyizere Amavubi, nyuma yo kumara igihe kirekire mu bwigunge, bwo kudaheruka intsinzi ku ikipe y'igihugu.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko kugeza ubu u Rwanda rufite ikipe itameze nabi ukurikije uko rwitwaye mu mukino wa CHAN 2020, mu marushanwa nk’ariya, bitabiriye harimo abatarabonye kwitoza bihagije n’ibindi bibazo ariko noneho umusaruro ukaba kuriya. Perezida Kagame yasabye abakinnyi kurangwa n'ikinyabupfura igihe cyose no kutizera ubupfumu mu marushanwa.

Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri Munyangaju yahuye n'Abakinnyi b'Amavubi baraganira

Kuva mu 2016 Perezida Kagame yongeye guhura n'Abakinnyi b'Amavubi

Abakinnyi b'Amavubi bashimiwe ubwitange bagaragaje muri CHAN 2020

Abakinnyi b'Amavubi bifotoranyije na Perezida Kagame nyuma yo kuganira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kavuma saidi3 years ago
    Nukuri natwe turishimwe amavubi natugarurire ibyishimo twari twarabuze Kandi nyakubahwa wacu yakoze kutwakirira ikipe yacu amavubi





Inyarwanda BACKGROUND