RFL
Kigali

Idagadure: MTN yadabagije abakiriya bayo ibashyiriraho uburyo bushya bwo guhamagara ku miyoboro yose ku giciro kimwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/02/2021 23:12
0


MTN Rwanda yatangaje ko yashyizeho uburyo bushya bwo guhamagara, aho ugura ipaki ugahamagara ku miyoboro yose yo mu Rwanda ku giciro kimwe, yaba iy'umunsi, icyumweru ndetse n'iy'ukwezi.



MTN Rwanda yasoje umwaka iri muri kampanye yitwa “Big Tings Happen”, aho yari yiyemeje kugeza ibyiza ku bakiriya bayo basaga Miliyoni 6. Binyuze muri iyi kampanye, MTN yateguye kubagezaho byinshi bitandukanye kandi bishya, kugira ngo ihaze ukwifuza kwa buri mukiriya wese.

Agaruka kuri iyi gahunda ya 'Idagadure' yashyizweho muri iki gihe, Umuyobozi Mukuru muri MTN ushinzwe ubucuruzi, Desire Ruhinguka, yagize ati "Twishimiye gutangaza ko ipaki zose zo guhamagara zifunguye ku bakiriya bose bahamagaza nimero za  MTN kuri MTN ndetse n'abahamagara nimero zo ku yindi miyoboro ku giciro kimwe. Haba ku bakiriya bakoresha Irekure, Prestige cyangwa Yolo voice bundles, bose ubu buryo bwabashyiriweho. Ubu buryo buri ku mapaki yacu yose yo guhamagara".

Ubu buryo bw'amapaki yo guhamagara MTN yafunguye, ni ubwa mbere ku isoko, uburyo bwari busanzwe bwo kugura iminota yo guhamagara buzajya bukoresha ku muyoboro wa MTN gusa. Aya mavugurura agamije kunezeza no guha abakiriya ibyo bakeneye, aho batazongera guhinduranya za SIM Card mu gihe bagiye guhamagara inshuti n'abavandimwe ku yindi miyoboro.

Kugira ngo ubone ubu buryo bw'amapaki yo guhamagara, umukiriya wa MTN, arasabwa gukanda *140# kuri Irekure, *165# kuri Prestige ndetse na *154# kuri Yolo.

MTN yadabagije abakiriya bayo ibashyiriraho uburyo bushya bwo guhamagara imirongo yose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND