RFL
Kigali

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bateye utwatsi icyemezo cy'ubuyobozi cyo kubagabanyiriza umushahara

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/02/2021 9:16
0


Ubuyobozi bwa Rayon Sports buherutse kwibutsa abakozi b'iyi kipe barimo n'abakinnyi ibikubiye mu masezerano bagiranye, aho bemeranyije ko mu bihe bidasanzwe batari gukora akazi bashinzwe ka buri munsi, umushahara wabo uzagabanywa kugeza kuri 30% akaba ariyo bahembwa.



Bisa nkaho Abakinnyi batari bigeze bazirikana iby'aya masezerano kuko nyuma yo kubyibutswa, bamwe mu bakinnyi b'abanyamahanga bakinira iyi kipe bamaganiye kure iki cyemezo bavuga ko batabikozwa, ahubwo bahabwa uburenganzira bagasubira iwabo bagatandukana n'iyi kipe.

Amakuru ava mu bari hafi y'iyi kipe avuga ko ku rubuga rwa Whatsapp abakinnyi bahuriraho n'ubuyobozi, abakinnyi barimo umuinya-Mali Omar Sidibe n'umunya-Cote d'Ivoire Drissa Dagnogo bateye utwatsi iki cyemezo cy'ubuyobozi.

Aba bakinnyi basobanura ko bafite imiryango batunze iba mu bihugu bakomokamo kandi nabo bakeneye kubaho, ntibiyumvisha uburyo umushahara wa 30% wabatunga bo n'imiryango yabo.

Icyifuzo cy'aba bakinnyi ngo ni uko niba badahawe umushahara wabo wose, bahabwa uburenganzira bagatandukana n'iyi kipe mu mahoro bakisubirira iwabo, bakajya gushaka andi makipe bakinira.

Kuva yagera muri Rayon Sports mu 2018, Omar Sidibe yagaragaje ko ari umukinnyi w'umuhanga mu kibuga hagati ndetse ushobora no kuyobora bagenzi be mu gihe cy'umukino.

Ntabwo Dagnogo aremeza abafana ba Rayon Sports nubwo hari ibitego yagiye abatsindira aho rukomeye, gusa ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina no gutanga ibyo afite byose muri Rayon Sports.

Dagnogo ntakozwa ibyo kumugabanyiriza umushahara

Sidibe yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko byaba byiza bamuhaye uburenganzira agasubira muri Mali aho kumugabanyiriza umushahara

Aba bakinnyi bombi bagaragaye mu mukino Rayon Sports yakinnye na Ruitsiro ku munsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda 2020/21





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND