RFL
Kigali

CHAN 2020: Maroc ishaka kwisubiza igikombe na Mali igishaka bwa mbere zageze ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/02/2021 8:21
0


Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya 1/2, Ikipe y'igihugu ya Maroc n'iya Mali zisanze arizo zizahatanira igikombe cya CHAN 2020, iyi kipe yo mu barabu ishaka kwegukana ku nshuro ya kabiri nyuma yo kucyegukana mu 2018, na Mali igishaka ku nshuro ya mbere.



Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Gashyantare 2021, Muri Cameroun hakinwe imikino ya 1/2 muri CHAN 2020 yatangiye gukinwa muri Mutarama uyu mwaka.

Ku ikubitiro umukino wabanjirije indi,  kuri Stade ya Japoma Mali yasezereye Guinea kuri Penaliti 5-4 mu mukino wamaze iminota 120 habura ikipe itsinda igitego.

Umunyezamu akaba na Kapiteni wa Mali, Djigui Diarra na Mamadou Coulibaly ni bo bafashije Mali kwitwara neza muri penaliti, kuko uyu munyezamu yakuyemo penaliti ya nyuma ya Guinea yatewe na Moryale Sylla,   mbere y’uko Mamadou Coulibaly atsinda iya nyuma yinjije neza ku ruhande rwa Mali.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Mali itike y'umukino wa nyuma izashakamo igikombe cya mbere cya CHAN mu mateka yayo.

Mali yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu 2016, aho yatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu wundi mukino wari utegetrejwe na benshi, Cameroun yari mu rugo yandagajwe na Maroc yayitsinze ibitego 4-0, isanga Mali ku mukino wa nyuma.

Maroc yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Soufiane Bouftini ku makosa yakozwe n’umunyezamu Haschou Kerrido.

Igice cya mbere kigana ku musozo, Soufiane  yatsinze igitego cya kabiri cya Maroc ku mupira yahawe neza na  Ayoub El Kaabi nyuma y'amakosa yari akozwe n'ubwugarizi bwa Cameroun.

ku munota wa 73, Sofiane yatsinze igitego cya gatatu cya Maroc cyabaye icya gatanu amaze gutsinda muri iri rushanwa akomeza kuyobora ba rutahizamu bigaragaje kurusha abandi muri iri rushanwa.

Mohammed Bemammer yatsinze igitego cya kane cya Maroc, yahise ikatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

 Maroc ifite irushanwa riheruka, irahabwa amahirwe menshi yo kwisubiza igikombe uyu mwaka nyuma yo kugaragaza imbaraga nyinshi zidasanzwe muri iri rushanwa.

Umukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare, aho uzabanzirizwa n’uw’umwanya wa gatatu uzahuza Guinea na Cameroun.

Mali yageze ku mukino wa nyuma itsinze Guinea kuri Penaliti

Sofiane Rahimi yafashije Maroc ayitsindira ibitego bibiri imbere ya Cameroun

Maroc irahabwa amahirwe yo kwisubiza igikombe cya CHAN

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND