RFL
Kigali

CHAN 2020: Mashami Vincent avuga iki kuri Guinea izakina n'Amavubi muri 1/4?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/01/2021 12:02
2


Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, avuga ko n’ubwo bagiye gukina n’igihugu basanzwe bazi ko gikomeye kandi gifite amateka muri ruhago, intego ari ukubatsinda bakerekeza muri 1/2.



Uyu mutoza yatangaje ko kuba amakipe yo muri Guinea ahora ku ruhembe mu marushanwa nyafurika, bitangaa indi sura y'umupira w'amaguru kuri cyo, kandi bakaba bagiye gufata umwanya wo kwiga imikinire yabo kuburyo bizabafasha cyane ku mukino wo ku cyumweru.

Nyuma y'isozwa ry'imikino yo mu matsinda, Amavubi akamenya igihugu bazakina muri 1/4, umutoza w'Amavubi Mashami Vincent yatangaje ko ubu bagiye gufata umwanya wo kwiga imikinire y’iyi kipe, basanzwe bazi ko ari n’igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Ubu iyo uvuye mu mikino y’amatsinda, ni ugutsindwa uvamo ntabwo bikiri iby’amanota, igikurikiyeho ni ugushaka amakuru kuri Guinea, gusa Guinea ni igihugu cy’umupira bafite amakipe akomeye nka za Horoya ni zo zhora muri Champions League”.

“Tugiye kureba amashusho yayo, turebe imikino bakinnye, kugira ngo turebe ko twarushako kubitegura neza, turabizi ko ariumukino uba ukomeye, ikipe yitwaye neza ni yo ikomeza, twese twari duhugiye mu matsinda, ubu nabo bagiye gutangira gushaka amakuru yacu nk’uko natwe tugiye gushaka amakuru yabo, turitegura dushaka ko twakomeza mu cyiciro gikurikira”.

Amavubi na Syli Nationale ya Guinea bazakina ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama saa tatu z'ijoro kuri Stade ya Limbe mu mujyi wa Limbe aho baherutse gutsindira Togo bakanayisezerera mu irushanwa.

Mashami yatangaje ko nubwo Guinea ari igihugu gikomeye muri ruhago bagiye kwiga imikinire yacyo bakazagisezerera muri 1/4

Guinea yazamutse mu itsinda rya D iri ku mwanya wa mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iyakaremyemmy08@gmail.com3 years ago
    Amavubi yacu tubar'inyuma
  • Pascal mu karyango3 years ago
    Kabisa turabashyigikiye kandi tuzabikora.





Inyarwanda BACKGROUND