RFL
Kigali

Bertrand na Zidane bagarutse mu myitozo y'Amavubi yitegura Guinea

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/01/2021 11:29
1


Nsabimana Eric ‘Zidane’ na Iradukunda Bertrand bari bagize imvune mu bihe bitandukanye mu minsi ishize bamaze kugaruka mu myitozo y'ikipe y'igihugu Amavubi yitegura umukino wa 1/4 bazahuramo na Guinea ku cyumweru.



U Rwanda ruzakina na Guinea umukino wa 1/4 ku cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021.

Abakinnyi b'Amavubi batatu barimo Iradukunda Bertrand, Nsabimana Eric na Manzi Thierry bari baragize ibibazo by’imvune, ariko babiri muri aba bamaze kugaruka mu myitozo.

Nyuma yo gusiba umukino wa kabiri n'uwa gatatu wo mu itsinda kubera imvune, umukinnyi ukina mu kibuga hagati Nsabimana Eric yongeye gukorana na bagenzi be imyitozo yose, Iradukunda Bertrand yakoze ku mupira ariko yakoze ari wenyine.

Manzi Thierry we, nyuma yo guca mu cyuma basanze agifite ububabare ariko ntabwo azakina umukino wa ¼ ahubwo mu gihe baba bageze muri ½ akaba ari bwo yagaruka mu kibuga.

U Rwanda rwageze muri 1/4 nyuma yo gusoza imikino yo mu itsinda ruri ku mwanya wa kabiri n'amanota atanu, inyuma ya Maroc yasoje iyoboye itsinda.

Nibaramuka batsinze Guinea ku cyumweru bakagera muri 1/2, izaba ari inshuro ya mbere Amavubi ageze kuri icyo cyiciro kuko kure rwageze muri iri rushanwa ari muri 1/4 rwongeye gusubira, hari mu 2016 mu irushanwa rwari rwakiriye.

Bertrand yakoze ku giti cye wenyine

Nsabimana Eric Zidane yakoranye n'abandi imyitozo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IRAMBONA JEAN PAUL3 years ago
    MUKOMEREZA TURABASHYIGIKIYE. CYANE





Inyarwanda BACKGROUND