RFL
Kigali

CHAN 2020: Amavubi ataratsinda igitego na kimwe arasabwa intsinzi kuri Togo agakomeza muri 1/4

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/01/2021 10:16
1


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, ikipe y'igihugu Amavubi iraseruka mu kibuga ikina na Togo mu mukino wa gatatu ari nawo wa nyuma mu itsinda, isabwa gutsinda gusa kugira ngo ibone itike yo gukomeza muri 1/4 cy'iri rushanwa. Amavubi arasabwa gukora iki kugira ngo iyo ntsinzi iboneke?



Gukomeza kw’Amavubi muri iri rushanwa nta mibare myinshi irimo, kuko iyi kipe y'igihugu ubu ibarizwa ku mwanya wa gatatu mu itsinda C n’amanota abiri. Barasabwa gutsinda uyu mukino kuko bawunganyije cyangwa bagatsindwa bahita basezererwa.

Mu kiganiro Mashami Vincent utoza Amavubi yagiranye n’itangazamakuru mbere y'uyu mukino, yavuze ko umukino bafitanye na TOGO ari umukino wo gutsinda kuko nta yandi mahitamo ahari ku kipe y’igihugu Amavubi.

Yagize ati “Nta kintu kinini umuntu yavuga ku mukino w’ejo (yabitangaje ejo kuwa Mbere) kuko igisobanuro cyawo cyo kirahari. Igisobanuro cyawo kirasobanutse neza ko nta yandi mahitamo dufite, bidusaba kwinjiramo nta cyo dusize inyuma”.

Uko byagenda kose, Amavubi yitezweho gukina umukino wo gusatira cyane imbere ya Togo, kuko akeneye intsinzi gusa. Ibi bishobora gutuma hari bamwe mu bakinnyi batakinnye imikino iheruka bashobora kwitabazwa kuri uyu mukino, cyane abo mu busatirizi nka Byiringiro Lague.

Gukina umukino ufunguye urimo kurema uburyo butandukanye bw'ibitego nibwo bushobora gutuma Amavubi abona intsinzi imbere ya Togo mu gihe Togo yo kunganya uyu mukino bishobora kuyihesha itike yo gukomeza.

Mu mikino ibiri Amavubi amaze gukina muri CHAN 2020, yaranzwe no kugarira cyane, agashingira ku bakinnyi b’inyuma bo ku mpande bazamuka cyane barimo Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, gusa ikibazo kikaba kumenya aho igitego kiributuruke.

Iki ni ikibazo giteye inkeke kuba Amavubi atarabona igitego na kimwe muri iri rushanwa, ukongeraho ko iyi kipe iheruka intsinzi muri Nzeri 2019 ikina na Ethiopia mu mikino yo gushaka itike y'iri rushanwa, ugasanga biza gusaba ubwitange bukomeye cyane n'ishyaka ryinshi kugira ngo bahindure aya mateka atari meza bafite magingo aya.

Kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques, yatangaje ko batagiye gutembera ahubwo biteguye guhatana kugera ku mukino wa nyuma, bakaba bizeye ko bagomba gusatira Togo kandi bakayitsinda.

Uretse Nsabimana Eric Zidane na Iradukunda Bertrand bafite ibibazo by'imvune, abandi bakinnyi bose bariteguye kandi bameze neza.

Uyu mukino urabera kuri Stade de Limbé guhera saa tatu z’ijoro. Ku rundi ruhande ariko, Uganda na Maroc nazo zizaba zisobanura ngo zishakemo ugomba gukomeza hagati yazo kuri Stade de la Réunification i Douala.

Iri tsinda rya C riyobowe na Maroc ifite amanota ane, igakurikirwa na Togo ifite amanota atatu, u Rwanda ni urwa gatatu n'amanota abiri mu gihe Uganda ari iya nyuma n'inota rimwe. Buri kipe iracyafite amahirwe yo gukomeza muri 1/4 bitewe n'uko aza kwitwara mu mukino wa nyuma muri iri tsinda.

Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Togo nta mateka bafitanye kuko nta marushanwa bakunze guhuriramo, gusa mu mwaka wa 2008 aya makipe yombi yigeze gukina umukino wa gicuti, Togo itsinda u Rwanda igitego 1-0.

Mashami n'abasore be barasabwa gutsinda Togo bagasohoza ibyo basezeranije Abanyarwanda

Muri iri tsinda buri kipe ifite amahirwe yo gukomeza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Utowenimana modeste3 years ago
    Twizeye ko amavubi ari bukomeze kubitego 2-0





Inyarwanda BACKGROUND