RFL
Kigali

Amaze gushakana n’abagabo 3, Jennifer Lopez w’imyaka 51 ugaragara nk'inkumi uheruka kuririmba mu irahira rya Joe Biden ni muntu ki?

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/01/2021 9:57
0


Jennifer Lopez umuhanzikazi wamamaye ku isi hose kugeza ubu umaze kugira imyaka 51 gusa ugaragara nk’inkumi y’imyaka 20, hari byinshi utamumenyeho bimwerekeyeho cyane cyane ibijyanye n’ubuzima bw’urukundo.



Jennifer Lynn Lopez wamamaye mu bahanzi ndetse no gukina filime yavutse ku itariki 24/07/1969 avukira mu mujyi wa New York mu gace kitwa Bronx, yavutse ku babyeyi bakomoka mu gihugu cya Puerto Rican. Se yitwa David Lopez naho nyina yitwa Guadalupe Rodriguez. Jennifer akaba ari umwana wa 2 mu muryango w’abana 3.

Uyu muhanzikazi yatangiye ibijyanye no kuririmba, kubyina hamwe no gukina filime mu mwaka 1991. Kuva icyo gihe uyu muratinikazi yahise yigarurira imitima ya benshi kugeza n'ubu ari mu bagore bakunzwe cyane ku rwego rw’isi.

Uretse kuba yaramamaye mu buhanzi bwe Jennifer Lopez wahawe akabyiniriro ka J Lo yagiye anavugwa cyane ari nako yamamara bitewe n’abagabo benshi batandukanye yagiye akundana nabo ndetse nabo yashyingiranywe.

Jennifer Lopez yakoze ubukwe inshuro eshatu, muri abo bagabo bashyingiranywe nawe harimo uwitwa Cris Judd, Ojani Noa hamwe n’umuhanzi kabuhariwe witwa Marc Anthony. Gusa n'ubwo J Lo yabanye n'aba 3 ntibyamubujije kujya mu rukundo n’abandi bagabo b’ibyamamare.

Urutonde rw’abagabo Jennifer Lopez yakundanye nabo

1.David Cruz:1984-1994

Jennifer Lopez n'uyu musore David Cruz batangiye gukundana bafite imyaka 15 bakiri abanyeshuri. Aba bombi bakomeje gukundana ndetse na J Lo yatangiye kumenyekana bakundana. Urukundo rwabo rwaje kurangira mu mwaka wa 1994.

2.Wesley Snipes:1995

Jennifer Lopez mu 1995 yaje kujya mu rukundo n’umwirabura kabuhariwe mu gukina filime witwa Wesley Snipes, aba bombi bagitangira gukundana bahise bakinana filime yitwa Money Train yasohotse muri uwo mwaka. Gusa uru rukundo rwabo ntirwarambye kuko rwamaze amezi 12 gusa.

3.Ojani Noa:1997-1998

Ubwo Jennifer Lopez yari amaze kwamamara nyuma yo gukina muri filime yitwa Selena mu 1997 nibwo yahise atangira gukundana n’umusore witwa Ojani Noa wari umuseriveri muri hotel, J Lo yakundaga kujyamo. Aba bombi bakundanye ku buryo butunguranye ndetse bamaranye amezi 3 bahita bakora ubukwe. Ubukwe bwabo n’urukundo rwabo ntibyateye kabiri kuko byamaze umwaka umwe gusa baratandukana.

4.P Diddy:1999-2001

Urukundo rwavuzwe cyane rukamamara ni urwo Jennifer Lopez yakundanye n’umuraperi w’ikirangirire P Diddy uzwi nka Diddy wahoze witwa Puff Daddy. Aba bombi barakundanye karahava, gusa mu 2001 Jennifer Lopez yaje guhagarika gukundana na Diddy avuga ko amuca inyuma. Aba bombi bahise batandukana, gusa baguma ari inshuti za hafi.

5.Cris Judd:2001-2002

Jennifer Lopez yaje gukundana na Cris Judd ari nawe mugabo we wa 2 bashyingiranywe mu mwaka wa 2001, aba bombi bahuye ubwo uyu muhanzikazi yari ari gukora amashusho y’indirimbo ye yamamaye yitwa Love Don’t Cost a Thing. Urukundo rwabo rwarashyushye maze bahita bakora ubukwe ariko nabwo ntibyahiriye uyu muhanzikazi kuko mu mwaka wa 2002 mu kwezi kwa 6 aba bombi bahise batandukana.

6.Ben Affleck:2002-2004

Jennifer Lopez yahuye bwa mbere n’ikirangirire mu gukina filime Ben Affleck ubwo bahuriye aho bakiniraga filime yitwa Gigli. Aba bombi bahise bakundana, bidatinze mu kwezi kwa 9 ko muri 2002 Ben Affleck yambitse impeta y’urukundo J Lo. Iyi couple yakanyujijeho kugeza mu mwaka wa 2004 baza gutandukana, gusa yaba ari J Lo cyangwa Ben nta n'umwe watangaje icyatumye batandukana.

7.Marc Anthony:2004-2011

Nyuma y’igihe gito cyane Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck, yahise atangira gukundana n’umuhanzi Marc Anthony bigeze gukorana indirimbo yitwa No Me Ames mu 1999. Aba bombi baje gukora ubukwe muri 2004 maze bamarana imyaka myinshi bari mu munyenga w’urukundo. Muri 2008 aba bombi bibarutse impanga y’umuhungu n’umukobwa. Muri 2011 ni bwo aba bombi batandukanye gusa bemeranya gufatanya kurera abana babo.

8.Beau Casper Smart:2011-2016

Jennifer Lopez yatunguye benshi ubwo yatangiye gukundana n’umusore usanzwe umubyinira witwa Beau Casper Smart, ibi ntibyavugwagaho rumwe n’abafana be bamubwiraga ko ibyo arimo ari ukwitesha agaciro. Ibi ntibyabujije aba bombi gukundana kuva muri 2011 kugeza muri 2016 batandukanye ku mpamvu zitazwi.

9.Maskim Chmerkovskiy:2016

Ubwo Jennifer Lopez yari akimara gutandukana n’umubyinnyi we yahise akundana by'igitaraganya n'undi mubyinnyi kabuhariwe wamamaye mu marushanwa yitwa 'Dancing With The Stars' witwa Maskim. Aba bombi bakundanye igihe gito kingana n’ameze 6 gusa.

10.Drake:2016-2017

Jennifer Lopez yongeye gutungurana ubwo yatangiraga gukundana n’umuraperi kabuhariwe Drake. Urukundo rwabo rwatangiye mu kwezi kwa cumi ko muri 2016, amafoto yabo bari mu munyenga w’urukundo ari ko agenda akwirakwira mu itangazamakuru. Ibi byamamare kandi wasangaga bikunze kubwirana amagambo y’urukundo ku mbuga nkoranyambaga. Gusa muri 2017 baje gutandukana maze Drake ahita asohora indirimbo yise Diplomatic immunity aho arapa avuga ku mubano we na JLo ndetse anagaragaza kwicuza gushwana n'uyu muhanzikazi.

11.Alex Rodriguez:2017 kugeza ubu

Jennifer Lopez yatangiye gukundana n’umukinnyi kabuhariwe wa Baseball witwa Alex Rodriguez wamenyekanye ku izina rya A-Rod. Aba bombi batangiye gukundana mu kwezi kwa 2 ko muri 2017, mu kwezi kwa 3 ko muri 2019 nibwo A Rod yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez kugeza n'ubu aba bombi baracyari mu munyenga w’urukundo ndetse mu minsi ishize bagaragaye bishimanye mu birori by’irahira rya Joe Biden uyu muhanzikazi yaririmbyemo.


Ayo niyo mateka y’ubuzima bw’urukundo rw’icyamamare kazi Jennifer Lopez umaze gukundana n’abagabo 11 akaba yarakoze ubukwe na 3 muri  bo. Kugeza ubu kandi uyu mugore w’imyaka 51 afite abana 2 b’impanga yabyaranye na Marc Anthony aribo Emme Maribel Muniz w’umukobwa na Maximillian David Muniz w’umuhungu bafite imyaka 12.

Src:www.orphamag.com,www.wiki.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND