RFL
Kigali

Ibikubiye mu butumwa Perezida Kagame yageneye abakinnyi b'Amavubi mbere y'umukino wa Maroc

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/01/2021 14:48
0


Mbere y'uko Abakinnyi b'Amavubi baseruka mu kibuga bakina na Maroc mu mukino wa kabiri wo mu matsinda, bakiriye ubutumwa buvuye kuri Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda, bubifuriza intsinzi.



Hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yaganiriye n’abakinnyi abagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame bubifuriza intsinzi.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri ya Siporo yagize iti “Minisitiri Munyangaju amaze kugirana ikiganiro n’Amavubi, ayigezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abifuriza intsinzi ku rugamba bariho baharanira ishema ry’Abanyarwanda. Yabifurije intsinzi mu mukino wa none”.

Abakinnyi b'Amavubi bashimangiye ko imbaraga bakoresheje ku mukino banganyije na Uganda 0-0, ku mukino wa Maroc zikuba kabiri. 

Mu mikino itatu iheruka guhuza ibi bihugu, Maroc yatsinzemo ibiri, banganya umukino umwe, u Rwanda rukaba rushaka gukuraho ayo mateka mabi rufite kuri iki gihugu giherereye mu Majyaruguru ya Afurika.

Umukino w'u Rwanda na Maroc uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021,  saa kumi n'ebyiri ku isaha ya Kigali, ukaza kubera i Douala kuri Stade de Reunification.

Maroc yegukanye igikombe cya CHAN 2018, niyo iyoboye itsinda rya C n'amanota atatu, nyuma yo gutsinda umukino wa Togo 1-0, u Rwanda na Uganda bagakurikira n'inota rimwe nyuma yo kunganya umukino ubanza, mu gihe Togo iri ku mwanya wa nyuma.

Abakinnyi b'Amavubi bagejejweho ubutumwa bwa Perezida Kagame mbere yo gukina na Maroc

Byose byabaye mu kiganiro Minisitiri Munyangaju yagiranye n'aba bakinnyi kuri uyu wa Gatanu

Intero ni imwe ku bakinnyi b'Amavubi, ni ugushakira abanyarwanda ibyishimo batsinda Maroc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND