Kigali

Ac Milan igiye kujya yatakisha abakinnyi 2 bafite imyaka 73 uyiteranyije

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/01/2021 19:10
0

Kuri iki gicamunsi ni bwo ikipe ya Ac Milan yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Mario Mandzukic, aho agiye kujya yatakana na Zlatan Ibrahimovic.



Mario Mandzukic w'imyaka 34 y'amavuko, yasinye amasezerano y'amezi 6 akinira Ac Milan, kuri ubu ari nayo iyoboye urutonde rwa shampiyona yo mu Butariyani.

Mario Mandzukic wakiniye ikipe ya Juventus imikino 162 akayitsindira ibitego 44, yari  amaze igihe kingana n'igice cy'umwaka nta kipe afite nyuma yo gutandukana n'ikipe ya Al Duhail yo muri Qatari.

Zlatan wagaragaje akanyamuneza ko kuba agiye gukinana na Mario Mandzukic, bose ni abakinnyi bakuru kandi bazwiho kudahusha imbere y'izamu. Mu gihe bose bazaba babanje mu kibuga, Ac Milan izaba iri kwatakisha abakinnyi bafite imyaka 73 harimo 39 ya Zlatan ndetse na 34 ya Mario. 

Mandzukic yatwaye ibikombe 24 birimo 1 cya Champion League, 1 cya UEFA Super Cup 1 cya FIFA Cup  World Cup 9 bya championship ndetse na 12 by'ibikombe by'igihugu. Mandzukic kandi akaba aza ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi bamaze gutsindira igihugu cye cya Croatia ibitego byinshi, kuko afite ibitego 33 mu mikino 89 amaze gukina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND