RFL
Kigali

Byabaye ngombwa ko mvayo: Umutesi Denise wabaye igisonga cya Miss Rwanda ntiyerura icyatumye ava kuri Genesis TV-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/01/2021 11:17
0


Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020, ntiyerura neza impamvu nyamukuru yatumye atakivuga amakuru kuri Televiziyo yitwa ‘Genesis Tv’ y’umukinnyi wa filime Niragire Marie France wamenyekanye nka Sonia.



Muri Kanama 2020, ni bwo Umutesi Denise yatangiye urugendo rw’itangazamakuru nyuma yo kubona akazi kuri Televiziyo Genesis TV yibanda cyane ku myidagaduro. Uyu mukobwa yavuze amakuru akora n’ibiganiro kuri Genesis Tv mu gihe cy’amezi asatira atanu.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2020, isura ye ntiyongeye kugaragara kuri iyi Televiziyo. Umutesi Denise mu mashuri yisumbuye yize ‘Amateka, ubukungu n’ubuvanganzo’. Ni amasomo afitanye isano n’amasomo y’abiga itangazamakuru.

Ntiyiyumvishaga ko azakora itangazamakuru, byanatumye adafata igihe kinini cyo kugira abanyamakuru arebereraho. Muri we, agira ingengabitekerezo y’uko “ikintu cyose kikuzanira inyungu ugomba kugikora kuko uba utazi aho ikerecyezo cyawe kiri’.

Mutesi Denise yabwiye INYARWANDA ko uburyo yigiriye icyizere yitabira Miss Rwanda, ubumenyi yakuye muri iri rushanwa n’uburyo yagiye yitwara imbere y’itangazamakuru ari byo byamusunikiye kubyaza umusaruro amahirwe yari abonye kuri Genesis Tv.

Ati “Ntabwo natekerezaga ko nshobora kwicara ngo mvuge amakuru. Ariko nibyo nkubwira irushanwa rya Miss Rwanda riguha amahirwe menshi.

“Kandi nanone rituma ufunguka, kuko ni bwo bwa mbere nari ngiye imbere ya camera muri Miss Rwanda, ibyo bigahura no kuba wigirira icyizere bisanzwe. Kugira ngo ube umunyamakuru uba ugomba kuba wifitiye icyizere, ugomba kuvuga imbere ya camera utareba ku ruhande, ibintu nk’ibyo.”

Akomeza ati “Ibyo byose ni ‘training’ nakuye muri Mis Rwanda. Ntekereza ko y’uko iyo ntaza kuba naragiye muri Miss Rwanda, byashoboka ko mba ntaragiye mu banyamakuru. Ariko rero ni ‘experience’ ukuramo, uba utazi ahandi hantu uzayifashisha.”

Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020 yatangaje ko atakibarizwa kuri Genesis Tv

Uyu mukobwa yavuze ko umunsi wa mbere asoma amakuru kuri yabanje gufata umwanya munini wo kuyategura no kuyafata mu mutwe. Ndetse ko yabanje kwitoza kuyavuga mbere y’uko ajya ‘Live’ abantu bagatangira kumubona.

Yavuze ko ku munsi wo kuyavuga imbona nkubone, yabanje gusoma ku mazi ndetse ko yari yabanje guteguza ab’iwabo kureba ayo amakuru. Uyu mukobwa avuga ko ageze mu rugo, musaza we muto yamubwiye ko bamubonye avuga amakuru.

Yavuze ko inshuti ze n’abandi batangariye uburyo avugamo amakuru, akagirana ibiganiro n’abantu batandukanye, ibintu byatumaga arushaho gukomeza urugendo rwe rw’itangazamakuru.

Gusa ngo igihe cyarageze ava kuri Genenis Tv ku mpamvu adasobanura neza. Ati “…Icyatumye mpava ibyo byo ni mu kiganiro gitaha. Ntabwo ari ikintu gihambaye, ariko byabaye ngombwa ko mvayo,”

Uyu mukobwa avuga ko hari ‘impamvu yatumye ava kuri Genesis’ kandi ko bishoboka mu minsi iri imbere ashobora kuzagaragara ahandi. Yavuze ko gukorera Televiziyo y'indi byasaba kubanza kumenya neza icyo bamushakaho n’icyo nabo abashakaho.

Umutesi Denise yatangaje ko 'byabaye ngombwa' ko ava kuri Genesis Tv yari amazeho hafi amezi atanu

Umutesi yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda ari ryo ryatumye abona amahirwe yo gukora kuri Genesis Tv

KANDA HANO: MISS DENISE YAVUZE KO BYABAYE NGOMBWA KO AVA KURI GENESIS TV

">

VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND