RFL
Kigali

U Rwanda rwaguye miswi na Uganda mu mukino wa mbere muri CHAN 2020, Ombolenga atorwa nk'umukinnyi w'umukino - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/01/2021 23:32
0


Mu mukino utari woroshye Amavubi yabonyemo amahirwe menshi cyane yo gutsinda ariko bikanga, warangiye aguye miswi n'imisambi ya Uganda 0-0 mu mukino wa mbere wo mu matsinda ya CHAN 2020 ibi bihugu byari bikinnye, Ombolenga Fitina atorwa nk'umukinnyi w'umukino wigaragaje kurusha abandi.



Ni umukino watangiye amakipe yombi agaragaza ishyaka ryo gutsinda ari nako wabonaga ko yafunguye umukino ariko Amavubi agaragaza kugarira neza ndetse no kugerageza imipira miremire igera kuri ba rutahizamu.

Binyuze ku bakinnyi b'Amavubi bakina ku mpande barimo Ombolenga na Imanishimwe Emmanuel, ndetse n'abarimo Muhadjiri, Bertrand Iradukunda, Savio na Tuyisenge Jacques, bokeje igitutu izamu rya Uganda ariko amahirwe bagerageje ntabahire.

Amavubi yarushije Uganda mu minota 45 y'igice cya mbere, haba ku buryo bw'amahirwe yo gutsinda bwabonetse mu gice cya mbere ndetse no kurema uburyo bwavamo ibitego.

Hakiri kare cyane, Uganda yagize ibyago ivunikisha Milton Karisa wagize ikibazo ku kuguru kw'iburyo wahise usimburwa na Brian Aheebwa.

Amavubi yabonye uburyo bwo gufungura amazamu Jacques Tuyisenge asigaranye n'umunyezamu Charles Lukwago, awuteye umupira arawufata.

Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati ariko Amavubi agera imbere y'izamu rya Uganda inshuro nyinshi, byaviriyemo abakinnyi ba Uganda gukora amakosa atandukanye yavuyemo imipira y'imiterekano (Coup Franc) ndetse na koroneri.

Nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Uganda, ku munota wa 29 Amavubi yabonye amahirwe yo gufungura amazamu, ariko Muhadjiri ateye umupira ugarurwa n''umutambiko w'izamu.

Amavubi yakomeje gukina neza ashaka gutsinda igitego, aho yagerageje ubundi buryo bwo gutsinda igitego ku munota wa 43 ariko umupira wari utewe na Jacques Tuyisenge wongera kugarurwa n'umutambiko w'izamu.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry'indi.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Uganda, aho umutoza Mckinstry yinjije abakinnyi barimo Tony Maweje mu kibuga, bituma Uganda yongera kugira ubuzima itangira gusatira izamu rya Olivier Kwizera ndetse itangira no gutera amashoti agana mu izamu.

Ku munota wa 63 Umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka za mbere, Kalisa Rashid asohoka mu kibuga hinjira Nsabimana Eic Zidane, Danny Usengimana asimbura  Iradukunda Bertrand, mu gihe Muhadjiri wari wazonze Uganda mu gice cya mbere yasimbuwe na Manishimwe Djabel.

Uganda yakomeje kurusha Amavubi kugera imbere y'izamu kenshi mu gice cya kabiri, ariko kuboneza mu izamu bikomeza kuba ingorabahizi.

Danny winjiye mu kibuga asimbuye yakomeje kugerageza gutera mu izamu ariko bikomeza kwanga.

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, umusifuzi w'umunya-Mauritania yongeraho iminota itatu itagize icyo ihindura.

Ombolenga Fitina witwaye neza cyane mu minota 90, niwe yatowe nk'umukinnyi wigaragaje kurusha abandi muri uyu mukino.

Uko bihagaze muri iri tsinda, ni uko Morocco iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Togo 1-0, u Rwanda na Uganda zigakurikiraho n'inota rimwe, mu gihe Togo iri ku mwanya wa nyuma.

Rwanda XI: Olivier Kwizera (GK), Fitina Omborenga, Ange Mutsinzi, Thierry Manzi, Emmanuel Imanishimwe, Olivier Niyonzima, Rashid Kalisa, Bertrand Iradukunda, Muhadjiri Hakizimana, Dominique Savio Nshuti na Jacques Tuyisenge (C)

Uganda XI: Charles Lukwago (GK), Paul Willa, Mustafa Mujuzi (C), Patrick Mbowa, Aziz Kayondo, Shafiq Kagimu, Joachim Ojera, Bright Anukani, Abdul Karim Watambala, Milton Karisa na Vianney Ssekajugo

Jacques Tuyisenge yateye igiti cy'izamu


Muhadjiri wateye umutambiko w'izamu yagize umukino mwiza


Iradukunda Bertrand yagize umukino mwiza

Amavubi yagerageje gukina umupira mwiza imbere y'Imisambi ya Uganda

Fitina Ombolenga niwe wabaye umukinnyi w'umukino

Umukino warangiye amakipe anganya 0-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND