RFL
Kigali

Fiston Abdoul Razak wifuzwaga muri Rayon Sports yasinyiye Yanga Africans yo muri Tanzania

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/01/2021 10:36
0


Nyuma yuko rutahizamu w'umurundi wakiniraga ENPPI SC yo mu Misiri, Fiston Abdoul Razak bitangajwe ko yamaze kumvikana na Rayon Sports ariko akaza kunyomoza ayo makuru, byarangiye yerekeje muri Tanzania, asanga Haruna Niyonzima muri Yanga Aficans.



Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Yanga Africans yamaze gutangaza ko yasinyishije rutahizamu mpuzamahanga w’umurundi Abdoul Razak Fiston.

Muri Yanga, Fiston asanzeyo benewabo b'abarundi babiri, barimo umutoza Kaze Cedric na Saido Ntibazonkiza uheruka kuyisinyira.

Yanga iheruka kwegukana igikombe cya Mapinduzi Cup itsinze Simba SC ku mukino wa nyuma, ndetse ikaba inahagaze neza muri shampiyona aho yamaze kwanikira mukeba wayo Simba, ndetse intego yayo muri uyu mwaka ni ukwegukana igikombe cya shampiyona.

Uyu rutahizamu w'umurundi yakiniye amakipe atandukanye akomeye kuri uyu mugabane wa Afurika, arimo Mamelodi Sundowns na Bloemfontein Celtic zo muri Afurika y'Epfo, JS Kabylie yo muri Algeria , Primeiro de Agosto yo muri Angola na ENPPI SC yo mu Misiri.

Fiston yamaze kuba umukinnyi wa Yanga Africans

Fiston yabaye umukinnyi ukomeye muri JS Kabylie yo muri Algeria

Fiston ni umwe mubo Intamba z'u Burundi zigenderaho







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND