RFL
Kigali

Asize umurage w'indashyikirwa: BNR na Apotre Gitwaza bafashe mu mugongo umuryango wa Prof. Thomas Kigabo witabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2021 10:19
0


Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) na Apotre Dr. Paul Gitwaza ni bamwe mu batanze ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Prof. Thomas Kigabo Rusuhuzwa witabye Imana kuwa Gatanu tariki 15/01/2021 azize indwara ya Covid-19 nk'uko abo mu muryango we babitangaje.



Thomas Kigabo Rusuhuzwa yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR). Akaba yarapfiriye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza. Uretse imirimo ikomeye yakoreye igihugu yaba muri BNR, muri Kaminuza zinyuranye yigishijemo zirimo Kaminuza y'u Rwanda, ULK, Jomo Kenyata, n'izindi, yari n'umuvugabutumwa bwiza wari ukunzwe n'abatari bake.

Mu batanze ubutumwa bwihanganisha umuryango we, harimo na Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi wavuze ko nyakwigendera yari inshuti ye ikomeye. Yavuze ko Prof. Thomas agiye kare ariko kandi akaba agiye aheza, imirimo ye myiza yakoze ikaba imuherekeje. Ati "Yatubereye umugisha ukomeye muri AWM/ZTCC by'umwihariko yari inshuti yanjye. Agiye kare ariko agiye aheza kandi imirimo ye myiza iramuherekeje".

Yihanganishije umuryango wa Prof. Kigabo n'abo bakoranye bose. Ati "Jyewe n'umuryango wanjye hamwe na AWM/ZTCC tubabajwe n'urupfu rutunguranye rwa Prof. Thomas Rusuhuzwa Kigabo wari umukozi w'Imana n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR). Muri ibi bihe bibakomereye umutima, twihanganishije umuryango we wose ndetse n'abo bakoranaga mu mirimo ya buri munsi."


Prof. Thomas Kigabo yitabye Imana azize uburwayi

Mu gusoza itangazo ryo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, rifite umutwe ugira uti "Ubutumwa bwo gufata mu mugongo", Apotre Dr. Gitwaza yabasangije icyanditswe kiri mu Abaroma 6:9 havuga ngo "Kuko tuzi y'uko Kristo amaze kuzuka atagipfa, urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi". Yasoje agira ati "Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze mwe mwese dushyira ibyiringiro byacu kuri Kristo we buye rikomeye".

Abandi bafashe mu mugongo umuryango wa Prof. Kigabo harimo BNR yari abereye umukozi aho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu. Mu butumwa bwa BNR bwashyizweho umukono na Guverineri John Rwangombwa bavuze ko Prof. Kigabo yari umuyobozi ukomeye wakoranaga umurava imirimo yari ashinzwe. Bavuze ko yakundaga cyane umurimo akawukora ashishikaye, akaba abasigiye umurage w'indashyikirwa bazahora bamwibukiraho bose.


Ubutumwa bwa BNR bufata mu mugongo umuryango wa Prof. Kigabo


Ubutumwa bwa Apotre Gitwaza bufata mu mugongo umuryango wa Prof. Kigabo


Prof. Kigabo ari mu banyacyubahiro batumiwe mu bihe bishize muri Afrika Haguruka igiterane gikomeye kiba buri mwaka


Prof. Kigabo yari umuhanga cyane mu bijyanye n'ifaranga

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND