RFL
Kigali

"Kwigarurira icyizere byaranze" Zidane agaruka kuri Eden Hazard nyuma yo gutsindwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/01/2021 7:27
0


Umutoza w'ikipe ya Real Madrid Zinedine Zidane, aratangaza ko Hazard akiri ku rwego rwo hasi, ibi akaba yabitangaje nyuma yo gutsindwa n'ikipe ya Athletic Bilbao ibitego 2-1.



Hazard wahenze Real Madrid ubwo yavaga muri Chelsea, amaze gutsinda ibitego 2 gusa mu marushanwa yose amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino. Ndetse yanagaragaje urwego rwo hasi ku mukino banganyijemo na Osasuna ubusa ku busa mu cyumweru goshize.

Nyuma y'umukino wa Spanish Super Cup basezerewemo n'ikipe ya Athletic Bilbao, zidane yagarutse kuri uyu mukinnyi anavugako akwiye kwihanganirwa. Yagize ati"acyeneye kugarura icyizere kugirango ajye akina imikino ikomeye, ndetse anatsinde ibitego mbese, harabura gukora ikinyuranyo nk'umukinnyi ukomeye. Tuzi umukinnyi  ukomeye uko aba ameze,  niyo mpamvu rero ducyeneye kwihanganira Hazard agakora cyane akagaruka mu bihe bye.


Hazard akomeje kugorwa no kwisanga mu ikipe 

Abafana barifuza kubona Hazard wo muri Chelsea ariko tugomba kwihangana, mboneraho n'umwanya wokuvuga ko tutansinzwe kubera Hazard ahubwo twatsinzwe nka Real Madrid." 

Real niyo yari yatwaye Super Cup iheruka, ariko ikaba uyu mwaka yasezerewe na Athletic yazamuye urwego wr'imikinire nyuma yo kuzana umutoza Marcelino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND