RFL
Kigali

Twitter yahagaritse konte zigera ku bihumbi 70 kugeza Trump atanze ubutegetsi kuwa 20 Mutarama hagamijwe guca intege abakwiza ibihuha

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:12/01/2021 13:23
0


Mu gihe habura iminsi igera ku 8 ngo bwana Trump umaze imyaka igera kuri 4 ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ngo atange ubutegetsi, ibihuba bikomeje kuba agaterera nzamba aho ibyinshi bishingiye ku gutsindwa kwa Trump watsinzwe na Joe Biden mu matora ya Perezida wa Amerika.



Twitter ni urubuga ruri mu zizwiho gukoreshwa n’abantu b'ingeri zitandukanye cyane cyane abantu b'ibikomerezwa ku Isi. Mu mwaka washize ntabwo uru rubuga rwigeze rubana neza na Donald Trump Perezida wa Amerika.

Kuri iyi nshuro kuwa 12 Mutarama urubuga rwa Twitter rubinyujije kuri 'Blog' yarwo rwatangaje ko rwabaye rufunze konte zigera ku 70,000 aho zafunzwe kubera gukwiza ibihuha ku bijyanye no kuba bashaka gutera ingabo mu bitugu imyigaragambyo yabaye mu cyumweru gishize y'abashyigikiye Trump.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibyo imbuga zirimo Facebook, Youtube na Twitter zasibye ubutumwa bwa Donald Trump aho zamaganaga amagambo ashimagiza abantu bari bakoze imyigaragambyo ishingiye ku gutsindwa kwa Trump. 

Iki gihe Perezida Trump yahise ajya ku nkuta ze ashimagiza abantu bagiye mu byigaragambyo aho yabise intwari ndetse n'abakunzi b'igihugu, harimo ubutumwa bwagira buti ”Ndabakunda cyane”, ubu butumwa nta mwanya bwamaze bwahise busibwa ndetse inkuta ze zihabwa igihe cyo kuba zidakora.


Kuri uyu munsi wa none urubuga rwa Twitter rwafunze urukuta rwa Trump kugeza kuwa 20 Mutarama 2021 aho biteganyijwe ko ariho azatanga ubutegetsi. Nyuma y'iyi nkundura yo gufunga urubuga rwa Trump, Twitter yahise itanga itangazo ko yafunze imbuga zigera ku bihumbi 70 mu rwego rwo kwirinda isakara ry’ibihuha bishingiye kuri iyi myigaragambyo cyangwa ikindi kintu cyose gifite aho gihuriye n'iri hererekanya bubasha.

Hafi ya konte zafunzwe zose ni izifite aho zihuriye n'igihuha icyo ari cyose gifatiye ku matora ya Amerika cyangwa zarangijwe cyangwa zarasangiye ubutumwa bufite aho buhuriye n'imyigaragambyo yabaye mu cyumweru gishize. Twitter ivuga ko izi nkuta zizafungurwa nyuma y’ihererekanya bubasha riteganyijwe kuwa 20 Mutarama 2021. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND