RFL
Kigali

Abagabo gusa: Ibintu 6 ushobora gukora ukongera intanga zawe bityo ugasezera ibyo kubura urubyaro

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:11/01/2021 12:12
1


Niba wowe n’umufasha wawe mufite ikibazo cyo kugira ikibazo cy’intanga nke ku buryo biba ngombwa kujya kwa muganga kwiyongeresha ibi bintu uramutse ubikoze nta kibazo wakongera kugira. Hari ababura urubyaro bakitana ba mwana nyamara ikibazo cyoroshye kugikemura mu gihe wakubahiriza ibi tugiye kugarukaho.



Kuba umugabo yabura intanga ni ikibazi kiri hose ku bantu batazi ikiba kibitera ni nabo bigora kumenya icyo bakora mu kuzongera. Nk'ubu urubuga rwitwa healthline.com rwanditse ko abantu bakundana cyangwa se babana batandatu, umwe muri bo aba afite ikibazo cyo kubura intanga. Kandi iyo nyigo isobanura ko umugabo umwe muri batandatu aba afite intanga nke.

Kubura intanga bishobora gukemuka mu gihe ufite icyo kibazo abikurikiranye hakiri kare. Kugira intanga zihagije bifasha umugabo kubyara hatabayeho izindi nyunganizi zo kwa muganga. Libido ni ijambo rikoreshwa mu gusobanura igihe umugabo ahora ashaka cyane imibonano mpuzabitsina. Bimwe ushobora kurya ukongera ubwo bushake byitwa 'Aphrodisiacs'.

Ibyo wakora ukongera intanga zawe

1.D-aspartic

D-AA ni aside ubusanzwe iboneka mu biribwa bikungahaye ku myunyu ngungu ya Proteine ikaba yongera intanga ngabo. Inyigo igaragaza ko gufata amagarama 2.7 ya D-AA mu gihe cy’amezi atatu byongera testosterone ku ijanisha rya 30-60 noneho uturemangingo twa sperm ku kigero cya 60-100%. Urugero rwo gutera inda narwo ruriyongera.

2. Gukora imyitozo ngororamubiri

Usibye abantu benshi badasobanukiwe ko gukora imyitozo ngororamubiri ari ingenzi ku buzima biri mu byongera intangangabo. Inyigo zitandukanye zerekana ko abakora siporo cyane baba bafite amahirwe yo gutera inda kandi nta ngorane zibaye. Icyakora gukora siporo nyinshi zirengeje urugero nabyo biri mu bishobora kugira ingaruka ku kugabanuka kw'intangangabo.

3. Kurya ibirimo Vitamin C

Kurya ibirimo intungamubiri za Vitamin C biri mu byongera intangangabo. Nibura umuntu ufata ibirimo Vitamin C ku magarama 1000 inshuro ebyiri mu gihe cy’amezi abiri bimwongerera ikigero cy’intangangabo ku ijanisha rya 55. Hari ubundi bushakashatsi bwakorewe mu Buhinde bwerekanye ko nibura umugabo ufata 1000mg za Vitamin C inshuro eshanu mu mezi atatu aba afite amahirwe yo kutangirika kwa DNA ari nayo ntandaro yo kugabanuka kw’intangangabo. Ibiribwa wayisangamo birimo: Ibijumba, imineke, indimu n’inkeri.

4. Kuruhuka bihagije ukirinda umunaniro ukabije

Ni bibi cyane kuba wumva urushye ugashaka gukora imibonano mpuzabitsina kuko bigora kubona intanga bitewe na stress uba ufite. Birashoboka cyane ko umunaniro mwinshi watera igabanuka ry’intangangabo. Umunaniro ukabije ugira ingaruka kuri testosterone, iyo cortisol yazamutse testosterone iragabanuka bikaba byatera umugabo kubura intanga. Mu gihe wumva ufite umunaniro ukabije ushobora gufata urugendo ugatembera ahantu hari ibintu nyaburanga, mu mashyamba, ugakora umwitozo cyangwa se ukaganira n’inshuti.

5. Kurya ibirimo Vitamine D.

Ibiribwa birimo Vitamine D byongera intanga ku bagore no ku bagabo. Gufata ibirimo iyo vitamine ku kigero cy'amagarama 3000 mu gihe cy’umwaka byongera intanga ku gipimo cya 25%. Uko ugira vitamin D nyinshi mu mubiri niko uba ufite intanga nyinshi. Bimwe mu byo kurya wasangamo iyo vitamine birimo amafi, umuhondo w’igi, ibinyampeke n'inyama zitukura.

6. Kurya ibirimo Zinc

Zinc ni bimwe mu biribwa bikungahaye ku myunyu ngungu aho ubisanga mu magi, amafi, inyama n’ibindi. Inyigo zitandukanye zisobanura ko umugabo urya ibikungahaye kuri iyo myunyu ngungu aba afite amahirwe yo kugira intanga zihagije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyera eliya2 months ago
    Nibyiza kubujyanama muba muduha kubuzima bwacu bwaburi munsi ntimugaheme





Inyarwanda BACKGROUND