RFL
Kigali

Mugwiza Désiré yongeye gutorerwa kuyobora FERWABA manda ya gatatu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/12/2020 13:52
0


Ku bwiganze bw'amajwi yose y'abanyamuryango, Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball 'FERWABA' mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.



Mugwiza Désiré wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa FERWABA, yatowe n'abanyamuryango bose ku majwi 24/24, ubwo bivuze ko yatowe 100%. Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020, abera kuri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Mugwiza Désiré umaze imyaka umunani ayobora FERWABA, yongeye kugirirwa icyizere atorwa 100% cyo kuyobora iri shyirahamwe rimaze gutera intambwe igaragara mu iterambere ry'umukino wa Basketball, harimo kuwumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga ndetse no kuwushakira abaterankunga, bituma shampiyona ikomera.

Mugwaneza Pascale yongeye gutorerwa kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo ku majwi 20/24, akaba yahigitse Kayitesi Eugénie bari bahanganye wagize amajwi 4.

Nyirishema Richard yongeye gutorerwa kuba Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa ku majwi 23/24, haboneka impafubusa iba imwe, mu gihe Muhongerwa Alice yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba Umubitsi ku majwi 22 kuri 24, haboneka impfabusa ziba ebyiri.

Munana Aimé wari umukandida rukumbi ku mwanya w’Umujyanama mu mategeko yatowe ku majwi 24/24, mu gihe Habimana Claudette yatorewe kuba Umujyanama mu bya tekinike ku majwi 18.

Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora FERWABA manda ya gatatu y'imyaka ine





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND