RFL
Kigali

Hon Bamporiki Edouard yasabiye Mugisha Moise wegukanye Grand Prix Chantal Biya kugororerwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/11/2020 17:05
5


Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko, Hon Bamporiki Edouard, yagaragaje ko yanyuzwe kandi ashimishwa n'ubutwali bwa Mugisha Moise wahagarariye neza u Rwanda mu mahanga, akegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya, amusabira kugororerwa inka.



Mu muco nyarwanda Inka ni ikimenyetso cy'intsinzi ndetse n'ubuhangange, yahabwaga umuntu wabaye intwali ku rugamba cyangwa wakoze ibikorwa by'agatangaza mu rusisiro, bityo akagororerwa inka nk'ikimenmyetso cyo kumushimira ndetse no kumutera akanyabugabo. Inka kandi yabaye gahuzamiryango, ikoreshwa mu bukwe, aho umwali akobwa inka, mbere yo kuva iwabo agana iw'abandi.

Ku cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2020, nibwo ikipe yari ihagarariye u Rwanda muri Cameroun mu mukino wo gusiganwa ku magare, yahesheje ishema igihugu nyuma yo kwegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya ryari rimaze iminsi itanu ribera muri Cameroun. Mugisha Moise afatanyije na bagenzi be batanu, yambaye umwenda w'umuhondo ku munsi wa mbere, irushanwa ririnda rirangira atawurekuye.

Mu magambo yuje ikinyarwanda gitsitse, Hon Bamporiki Edouard, usanzwe ugaragaza ko arajwe ishinga n'iterambere rya siporo mu Rwanda, kuko adahwema gushyigikira ndetse no gutanga inama zigamije iterambere rya siporo, yashimiye cyane Mugisha Moise, agaragaza ko akeneye kugororerwa nk'umunyarwanda wesheje umuhigo.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: “Ishyuka, Mugisha Moise wakotanye uduhesha ishema, wimanye u Rwanda rwandana ubwema iyo, ubaye umuranga w’u Rwanda Murindabigwi. Ukwiye inka y’ubumazi nshuti y’intwali z’ino. Utanze umukoro ukomeye, ngo duhore dukotana uko”.

Team Rwanda irasesekara mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ikubutse muri Cameroun aho yari imaze iminsi isaga umunani.

Ubutumwa bwa Hon. Bamporiki Edouard kuri Mugisha Moise

Hon. Bamporiki asanga Mugisha akwiye kugororerwa Inka

Mugisha Moise yegukanye Grand Prix chantal Biya ku nshuro ya mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngirimana Venuste Jackson3 years ago
    Abanyarwanda twese twishimiye ugutsinda kwa MUGISHA Moise.
  • Ngirimana Venuste Jackson3 years ago
    Abanyarwanda twese twishimiye ugutsinda kwa MUGISHA Moise.
  • Ngirimana Venuste Jackson3 years ago
    Abanyarwanda twese twishimiye ugutsinda kwa MUGISHA Moise.
  • DORUWASE Adolphe3 years ago
    Urakoze cyane honorable,ibi birakwiye rwose
  • Ngirimana Venuste Jackson3 years ago
    Abanyarwanda twese twishimiye ugutsinda kwa MUGISHA Moise.





Inyarwanda BACKGROUND