Umusaza wavuze ko iyo urukundo rukura rushonga nk’isabune ntiyabeshye, igihe kiragera urukundo rugashira hagati y’umukobwa n’umuhungu. Akenshi abasore ntibakunze guhita berura ngo bavugishe ukuri ahubwo bahitamo kuguma mu rukundo n’umukobwa batagikunda.
Impamvu zitera
urukundo gukonja ndetse bikaba byanatuma umusore atangira guhinduka ari nabyo
bituma adakomeza gukunda umukobwa ziratandukanye, hari izituruka ku musore
ndetse n’umukobwa gusa umusore ntazabivuga bitewe n'uko aba yumva atiteguye
kubwiza ukuri umukobwa.
Hari imyitwarire
umusore agira yerekana ko atagikunda umukobwa bari basanzwe bakundana, muri iyo mico
agaragaza dore ibimenyetso 7 byerekana ko umusore atakigukunda.
1)Ntakikubonera
umwanya: Umuhungu
utangira kukwereka ko nta mwanya akikubonera ndetse n'iyo ugerageje ko mwagirana
igihe gihagije akakubwira ko ahuze ni uko aba atakigushaka, azagira urwitwazo
rutumvikana kugira ngo ntimubonane.
2) Ntakikwitaho: Mbere mugitangira gukundana yakoraga
iyo bwabaga ngo akwiteho none ubu ntakibikora, ntacyita niba umeze neza cyangwa
niba nta kibazo wahuye nacyo kuko utari uw'ingenzi kuri we.
3) Asigaye
aha umwanya abandi bakobwa: N'ubwo wowe byitwa ko mukundana atakikubonera umwanya ntibimubuza kuba
asigaye yirirwana n’abandi bakobwa, asigaye atemberana n’abandi bakobwa kuko
wowe atakigushaka.
4) Intonganya
yarazongereye: Nk'uko
ntazibana zitakomanya amahembe, mbere mwagiraga ibyo mupfa ariko bikarangirira
aho, kuri ubu asigaye akubonamo amakosa menshi kandi n'iyo muvuganye usanga muba muri
gutongana.
5) Ntagishaka ko
mugirana ahazaza: Mbere
mukimeranye neza wasangaga akubwira imishinga y'ejo hazaza kandi nawe urimo, ubu
ntabwo akibikubwira kuko atakigukunda ndetse ntanifuza ko mukomezanya.
6) Ntagisaba
Imbabazi: Nk'ibisanzwe
iyo umukunzi wawe agukoshereje agusaba imbabazi, ariko umusore utakigukunda ntagusaba
imbabazi kabone n'iyo yaba yagukoreye ikosa rikomeye kuko wamuha imbabazi
cyangwa ukazimwima ntacyo bimubwiye.
7) Ntakigusubiza: Iyo umwandikiye ubutumwa bugufi
ntabusubiza kandi yabubonye, n'iyo umuhamagaye kuri telefone akenshi ntakwitaba
kuko atacyitaye ku byo umubwira ndetse nta n'ubwo agishaka kubyumva.
Src:wwwherway.com
TANGA IGITECYEREZO