RFL
Kigali

Aubameyang yatanze ubutumwa bukomeye nyuma y'uko we na bagenzi be bakinana muri Gabon barajwe ku kibuga cy'indege muri Gambia

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/11/2020 16:56
0


Rutahizamu w'ikipe ya Arsenal n'igihugu cya Gabon, Pierre Emerick Aubameyang, yagaragaje ko yababajwe n'ibyo we na bagenzi be bakinana mu ikipe y'igihugu baboneye ku kibuga cy'indege muri Gambia, asaba impinduka mu miyoborere y'umupira w'amaguru muri Afurika niba bashaka gutera imbere.



Ikipe y’igihugu ya Gabon itozwa na Patrice Neveu, kuri uyu wa Mbere irakina n’igihugu cya Gambia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika CAN 2021, kizabera muri Cameroun mu 2022.

Gusa iyi kipe ntiyishimiye uburyo yakiriwe igeze ku kibuga cy’indege, I Banjul mu murwa mukuru w’iki gihugu, aho yahageze amasaha akuze batinda gukemura ibibazo byabo, abakinnyi baraye hasi, bava ku kibuga cy’indege mu rukerera.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, kapiteni wa Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang yagaragaje ko atishimiye uko we na bagenzi be bakiriwe, ariko avuga ko bitabaca intege.

Yagize ati “Ibi ntabwo biduca intege ariko abantu bakeneye kubimenya by’umwihariko CAF ikabyirengera. Mu 2020, turashaka ko Afurika ikura kandi ntabwo ari muri ubu buryo tuzabigeraho”.

“Ndashaka kumenya impamvu Gambia yabitse Pasiporo zacu bakazigumana, bakadutinza ku kibuga cy’indege, turi abanyabyaha?”.

Anyuze kuri Twitter, Aubameyang yamenyesheje CAF iby’ijoro ridasanzwe bagiriye ku kibuga cy’indege muri Gambia. Yagize ati ”CAF-Online Mbega ijoro ridasanzwe ku kibuga cy’indege”.

Abakinnyi ba Gabon bakererejwe ku kibuga cy’indege ndetse amakuru avuga ko pasiporo zabo zafatiriwe n'ubwo bari beretse ibyavuye mu bipimo bya COVID-19 inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Amafoto yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abakinnyi baryamye hasi ku kibuga cy’indege, bamwe basinziriye. Kugeza ahagana saa kumi za mu gitondo kuri uyu wa Mbere, Les Panthères ya Gabon yari ikiri ku kibuga cy’indege.

Umukino ubanza wahuje ibi bihugu wabereye muri Gabon, aho Aubameyang na bagenzi be batsinze Gambia ibitego 2-1. Muri iri tsinda rya D aya makipe aherereyemo, Gabon iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7, mu gihe Gambia iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 4.

Ubutumwa bwa Aubameyang nyuma yo kurazwa ku kibuga cy'indege

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Gabon baraye hasi

Hafi saa kumi n'ebyiri z'igitondo nibwo ikipe y'igihugu ya Gabon yavuye ku kibuga cy'indege







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND