Iyo witegereje neza usanga hari abakora muzika ahanini impano yabo itembera mu maraso ku nkomoko y’abantu bo mu muryango we bakora muzika. Umuhoza Laika, mushiki w’umuhanzi Alpha Rwirangira yinjiye muri muzika ashyira hanze indirimbo yise “My Type” yiganjemo amagambo meza y’urukundo.
Umuhoza Laika, avuga ko yakuranye inzozi zo kuririmba kuva
akiri umwana. Avuga ko akunda cyane kuririmba. Mu mirimo akora ya buri munsi yerekana urukundo akunda umuziki, iyo ari mu rugo ahora aririmba cyane nk’ikintu kimubamo. Aganira
na INYARWANDA.COM, Laika yavuze ko ubuzima bwo kuririmba ari indoto
ze n'ubwo zatinze kujya ahagaragara dore ko uyu mwaka ari ho yigaragaje ko
yinjiye muri muzika ku myaka 26 y’amavuko.
Laika ati “Ntangiye kuririmba uyu mwaka, ariko cyera
najyanga ndirimba indirimbo z’abandi bahanzi, mfite indirimbo imwe gusa
nasohoye uyu mwaka “My Type”, impano ndatekereza ari iyo mu muryango wanjye,
Data akunda gucuranga Gitari cyane, Alpha Rwirangira nawe ni musaza wanjye
mbese dukunda kuririmba cyane”.
Ku bijyanye no kuba Alpha Rwirangira ari we waba
waratumye yinjira muri muzika nyirizina, yagize ati: “Ntabwo navuga ko impano
ahanini nayikuye kuri Alpha Rwirangira, njyewe nakuze nkunda kuririmba aho naba
ndi hose, gusa angira inama cyane kuri muzika, ndi gukuza impano yanjye kandi
imaze gukura, izatera imbere cyane”.
Umuhanzikazi Laika, ubu aba mu gihugu cya Uganda mu
mujyi wa Kampala. Avuga ku ndirimbo ye 'My Type' abenshi baketse ko yaba yarayikoreye umukunzi we, Laika yavuze ko nta mukunzi afite
ubu. Ati: “Nta mukunzi mfite, ku gitekerezo cy’indirimbo yanjye “My Type”,
naricaye numva ntekereje umuntu naririmbira
mubwira ko ari we tuberanye mu byiyumviro
byanjye, twakwishimana, tugasohokana, ni igitekerezo nk’umuhanzi ntabwo koko
ari uko mfite umukunzi narin di kubwira”.
Mu buzima busanzwe, Umuhoza Laika akunda umuziki w’abandi
bahanzi. Akunda cyane Juliana Kanyomozi, Lilian Mbabazi, Beyonce, Alcia
Keys n’abandi.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "MY TYPE" YA LAIKA
TANGA IGITECYEREZO