Mu mupira w’amaguru ikipe iba nziza ndetse ikanakora ibidasanzwe mu kibuga iyo yuzuye mu bice byose, ikanagira ubuyobozi buyireberera ejo heza, gusa ntabwo ari amakipe yose usanga yuzuye mu bice byose, kuko iyo ukina n’ikipe ifite ubusatirizi bukomeye abantu ntibabona intege nke z’ubwugarizi kuko iminota myinshi y’umukino uyimara wirwanaho.
Aha ni ho haguha igisobanuro cy’impamvu buri mutoza mu ikipe ye yifuza kugira rutahizamu ukomeye, mbere yo kugira myugariro ukomeye. Ibihembo byinshi bihabwa abakinnyi b’Indashyikirwa ku Isi buri mwaka, byegukanwe n’abakinnyi bakina basatira. Abasesenguzi mu mupira w’amaguru, bemeza ko iyo ikipe ifite ubusatirizi bwiza iba ifite amahirwe yo kwegukana igikombe ku kigero cya 60%.
Nyuma yuko umwaka w’imikino wa 2020/21 utangiye mu bihugu bitandukanye bifite shampiyona zikomeye kandi zikurikirwa kurusha izindi ku Isi, hari amakipe amwe n’amwe yagaragaje ko afite ubusatirizi bukomeye cyane kandi ashobora gutungurana akora ibidasanzwe muri uyu mwaka.
Ubusatirizi bwa Gareth Bale, Harry Kane na Son Heung-min muri Tottenham Hotspurs nibwo bumaze kwigaragaza kurusha ubw’andi makipe yose ku Isi, kuko aba bakinnyi batatu bamaze gutsinda ibitego 24 mu mikino umunani gusa, ubusatirizi bwa Bayern Munich bwa Robert Lewandowski, Kingsley Coman na Serge Gnabry ni ubwa kabiri aho bumaze gutsinda ibitego 22 mu mikino 7,;
Sadio Mane, Mohame Salah and Roberto Firmino ba Liverpool bari ku mwanya wa gatatu n’ibitego 18 mu mikino 8, Erling Haaland, Marco Reus na Jadon Sancho ba Borussia Dortmund bari ku mwanya wa kane n’ibitego 16 mu mikino 7, mu gihe Joao Felix, Llorente na Suarez bari ku mwanya wa gatanu n’ibitego 16 mu mikino 7 bamaze gukina muri uyu mwaka w’imikino.
AMAKIPE 15 YA MBERE KU ISI AFITE UBUSATIRIZI BUKOMEYE:
Ubusatirizi bwa Kane, Bale na Son ni bwo bwa mbere bumaze gutsinda ibitego byinshi muri uyu mwaka w'imikino ku Isi
TANGA IGITECYEREZO