RFL
Kigali

Tuzajya muri Cape Vert gukina umukino usa na Finale - Mashami Vincent

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/11/2020 9:29
0


Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje ko urwego rw'abakinnyi afite mu myitozo ruzamuka uko bukeye n'uko bwije kandi yishimira ko abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bari ku rwego rushimishije bafite kinini bazafasha Amavubi, aboneraho gutangaza ko umukino bazakinira muri Cape Vert usa na Finale.



Harabura iminsi ine gusa ngo Amavubi afate rutemikirere yerekeze muri Cape Vert, gukina umukino umukino ubanza mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika CAN 2021 izabera muri Cameroun 2022, uteganyijwe kuba tariki ya 12 Ugushyingo 2020.

Kugeza magingo aya mu bakinnyi 11 bakina hanze y'u Rwanda bahamagawe hamaze kugera bane bari no mu mwiherero w'Amavubi, abo ni Rwatubyaye Abdul ukina muri Amerika, Rubanguka Steve ukina mu Bugereki, Kagere Meddie ukina muri Tanzania na Muhire Kevin ukina mu Misiri.

Mashami Vincent yatangaje ko aba bakinnyi bari ku rwego rwiza kandi yizeye ko bazafasha byinshi Amavubi ku mikino ibiri ya Cape Vert bari kwitegura.

Agaruka ku bakinnyi bakina muri shampiyona y'u Rwanda bari bamaze igihe kirekire badakina, Mashami yavuze ko urwego rwabo ruzamuka umunsi klu munsi nubwo rutaragera aho yifuza, ariko yizeye ko igihe cyo gukina na Cape Vert kizagera bari ku rwego rwiza.

Yagize ati"Abakinnyi dufite mu mwiherero bari bamaze igihe kirekire badakina bari kuzamura urwego umunsi ku munsi nubwo bataragera aho twifuza ariko nizeye ko tuzajya gukina na Cape Vert bari ku rwego rwiza".

Agaruka ku mukino Amavubi afitanye na Cape Vert tariki ya 12 Ugushyingo 2020, yavuze ko uyu mukino kuri bo usa na Finale.

Yagize ati"Turabizi kandi turabizirikana, tuzi agaciro uyu mukino ufite kuri twe n'abanyarwanda muri rusange, tuzajya muri Cape Vert gukina umukino usa na Finale".

Amavubi akomeje umwiherero uri kubera i Nyamata, aho bamwe mu bakinnyi badatanga umusaruro ukenewe basezererwa, ari nako abakina hanze bakomeza kwiyunga ku bandi ndetse hakaba hari bamwe bagitegerejwe i Nyamata, abandi bakazahurira n'ikipe muri Cape Vert.

Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Cape Vert tariki ya 08 Ugushyingo 2020 n'indege yihariye ya RwandAir, bagakina tariki ya 12, bukeye bwaho tariki ya 13 bakagaruka mu Rwanda kwitegura umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F ruherereyemo n'amanota 0, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda.


Mashami vincent yatangaje ko we n'abakinnyi bazi neza ko umukino wa Cape Vert usa na Finale kuri bo

Kagere wari ufite ikibazo cy'imvune ari gukora imyitozo yuzuye na bagenzi be

Rwatubyaye Abdul ukina muri Amerika akomeje imyiteguro ya Cape Vert

Seteve Rubanguka ukina mu Bugereki ari i Nyamata mu mwiherero na bagenzi be


Muhire Kevin ukina mu Misiri yamaze gusesekara i Nyamata mu mwiherero

Papy Sibomana yatangiranye n'Amavubi umwiherero

Nsabimana Eric Zidane ameze neza mu myitozo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND