Umuhanzi ndetse akaba n’umukinnyi wa filime Jaime Foxx aherutse gupfusha mushiki we muto witwa DeOndra Dixon witabye Imana ku itariki 19/10/2020. Kuva yapfa ntacyo musaza we yakabivugaho bitewe n’agahinda kenshi byamuteye, gusa kuri yi nshuro iki cyamamare cyagize icyo gitangaza.
Mu masaha
macye ashize ni bwo Jaime Foxx yanditse ibaruwa ayicisha ku mbunga nkoranya
mbaga ze avuga ku nkuru y'akababaro y’urupfu rwa mushiki we. Mu magambo ye
yagize ati “Umutima wanjye wacitsemo ibice byinshi…mfite agahinda gakomeye cyane
sinabona amagambo nabivugamo, ndabizi ko uri mu ijuru mu mahoro kandi nanjye
nzagusangayo”.
Jaime Foxx
yanashimiye abamubaye hafi mu bihe bitoroshye, by'umwihariko yashimiye Chris
Brown kuba yaramubaye hafi cyane dore ko yari inshuti magara ya mushiki we.
Jaime Foxx na DeOndra Dixon
DeOndra
Dixon witabye Imana yari umubyinnyi ndetse yakinaga na filime. Zimwe mu zo
yakinnye harimo nka filime yatumye amenyekana cyane yitwa The Peanut Butter Falcon, yanagiye kandi agaragara mu mashusho
y’indirimbo za Chris Brown.
DeOndra Dixon yari Ambassaderi w'umuryango witwa Global Down Syndrome Foundation ufasha abavukanye ubumuga butandukanye. Jaime Foxx yatangaje ko azakora ibishoboka byose mu kurinda ibyo mushiki we yasize.
Src: hollywoodreporter.com
TANGA IGITECYEREZO