Isoko ry'igura n'igurisha riheruka ryaranzwe n'inkuru za Messi washakaga kuva muri Barcelona amazemo imyaka 20.
Si ubwa mbere Messi yifuje gutandukana n'ikipe ya Barcelona kuko kenshi byagiye bigirwa ibanga kugeza aho Jose Mourinho ahisha ko yigeze gushaka rutahizamu wamugoraga ubwo yatozaga Real Madrid. Inkuru yanditswe n'umunyamakuru w'umutaliyani Gianluca Di Marzo yatangaje ko mu 2014 byari iminsi ya nyuma kuri Lionel Messi yambaye imyenda ya Barcelona.
Ubwo
Barcelona yatozwaga na Gerardo Martino, umwaka w'imikino 2013-2014 ntabwo
wagenze neza kuko nta gikombe gikomeye iyi kipe yigeze itwara, byatumye Messi
yifuza kuva muri iyi kipe. Icyo gihe Messi yari afite agaciro ka Miliyoni 250
z'amayero. Jose Mourinho yafashe umwanzuro wo Gukora isoko ryari kuzavugwa mu
mateka yiyemeza kugura Lione Messi akamukura mu ikipe atari yishimiye kubera
umusaruro mucye.
Akenshi
iyo Barcelona ibonye umusaruro utari mwiza Lionel Messi yifuza kuyivamo
Messi yavuyanye na Jose Mourinho bumvikana ko Chelsea igura agaciro ka Messi muri Barcelona ubwo hakishyurwa Miliyoni 250 z'amayero ndetse Messi akajya ahembwa Miliyoni 50 z'amayero ku mwaka. Ikiganiro cyabereye kuri telephone, Mourinho yatandukanye na Messi bamaze kumvikana byose, gusa byarangiye iyi nkuru itavuzwe kuko itageze ku musozo.
Nk'uko
tubikesha umunyamakuru Di Marzio ntabwo amasezerano yari yabereye kuri
telephone yaje gukunda kuko ubwo ibiganiro byarangiraga Papa wa Messi Jorge
Messi ndetse na Deco wakiniye Barcelona basabye Messi kutagira aho ajya
agategereza ibihe byiza bikagaruka.
TANGA IGITECYEREZO