RFL
Kigali

Menya ibintu 5 byangiza ubwonko bwawe utabizi! Wari uzi ko ubwonko bwawe bwabika ibisaga Gigabytes Miliyoni 2.5? VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/10/2020 8:35
2


Abantu benshi bagerageza kubungabunga ubuzima bwabo no kwiyitaho ngo base neza, gusa hari abandi bakora uko bashoboye ngo bazavemo abanyabwenge kabuhariwe. Ubwenge, imitekerereze, kwibuka, kuzirikana no gufata umwanzuro byose ni umusaruro w’ubwonko bukora neza. Menya ingeso 5 zangiza ubwonko bwawe utabizi.



Ubwonko bw’umuntu mukuru bukora neza buba bufite ubushobozi bwo kubika amakuru byibuze agera kuri Gigabytes Miliyoni 2.5, ubwonko bukoresha byibuze 20% by’umwuka wa oxygen umubiri wawe ukenera, ibindi bice bigasigara bisaranganya 80% isigaye.

Ikirenze kuri byo, ubwonko bwongera gukenera 25% bya glucose nk'isoko y'imbaraga umubiri ukenera, bukayikoresha mu bikorwa bitandukanye bikorwa n'uturemangingo tw'ubwonko. Bimwe mu biribwa bikungahaye kuri Glucose harimo; amata, ibijumba, umuceri, isukari, imbuto n’imboga.

Urubuga rwa www.Healthline.com rutangaza ko 70% bw’ubwonko bugizwe n’amatembabuzi

Sobanukirwa ibintu 5 ukora bikangiza ubwonko bwawe;

1.         Gupfuka umutwe uryamye/kwipfukirana mu mashuka ugaphuka umutwe


Mu buzima ntakiza nko guhumeka umwuka mwiza, ikizwi nk’umwuka mwiza ni oxygen ariyo iyo uri guhumeka winjiza, ugasohora umwuka wanduye wa carbon dioxide. Umwuka duhumeka unyura mu mazuru no mu kanywa ugakomeza kugeza ugeze mu bihaha.

Mu bihaha niho habera ihinduranya rw’umwuka wa oxygen ukajya gukoreshwa mu bice bitandukanye by’umubiri, carbon dioxide igasohorwa. Nk'uko twabibonye haruguru ubwonko bukoresha 20% bya oxgyene yose umubiri ukenera ibindi bice bigasigara bisaranganya 80%.

Abenshi ninjoro iyo baryamwe usanga biyorosa hose bakipfukirana mbese bagapfuka umwutwe, ibi bigatuma umwuka mwiza bahumeka utabageraho neza ku kigero gihagije, banagerageza guhumeka bagahumeka umwuka basohoye wanduye wa Carbon dioxide.

Uku kubura umwuka wa oxygen uhagije, binaniza umubiri, bikagira ingaruka ku bwonko ku bwo kutabona umwuka wa oxygen ku kigero gishyitse.

Ubushakashatsi bwerekanye ko 23% by’abantu bapfukirana imitwe yabo iyo biyoroshe baryamye ninjoro, bibangiza ubwoko bagatangira kugira ibibazo, birimo kwibagirwa no kutazirikana bizwi nka dementia na altizeimer mu rurimi rw’icyongereza, ibi bikazana ingaruka ikomeye yo kubura umwuka uhagije ku bwonko. 

Iyi ngeso yo kwipfukirana mu mashuka n’umutwe, niba wayigiraga tangira wige kubicikaho, byibuze ujye wiyorosa ariko usige akanya, aho umwuka mwiza uri buce winjira uwanduye nawo ubone aho usohokera.

2.         KUBA IMBATA YO KUBURA IBITOTSI


Kubura ibitotsi si igitangaza kuko uyu munsi ushobora kubibura ejo ukabibona, ariko hari abantu babura ibitotsi, bya buri gihe ntibabikurikirane ngo bivuze ahubwo bagaterera iyo. Ugomba kumenya ko kubura ibitotsi ari indwara ivurwa igakira. Ku rundi ruhande, bijya biza nk’ikimenyetso cy’ubundi burwayi cyangwa guhangayika.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu benshi bazahazwa cyane no kubura ibitotsi, bibatera zimwe mu ndwara z’ubwonko (neurological disorder) nko kwibagirwa.

Hagendewe ku mikorere y’ubwonko, iyo uryamye uri kuruhuka ubwonko bwo ntiburuhuka bukomeza akazi kabwo,  by'umwihariko muri iki gihe niho 'mechanism' yo gusohora imyanda ikorwa. Mu rwego rwo gusukura no gushyira ku murongo iby'akazi kose kakozwe ku manywa ni bwo biba biri gukorwa.

Iyo wabuze ibitotsi rero bituma iyi mechanism y'isukurwa idakorwa neza, ubwonko ntibusukurwe uko bikwiye. Uku kudasohoka kw'iyi myanda –ahubwo igakomeza kwitsindagira mu bwonko ni byo bikomeza kwiyongera, umunsi-ku munsi uko ukomeza kubura ibitotsi icyumweru kigashira ikindi kigataha, ibyo ni byo bikomeza kwangiza ubwonko.

Igisubizo kihuse wafata ni uko nibura wajya ugerageza kumara amasaha ari hagati 7-8 usinzire neza nta kintu na kimwe kikurogoye. Mu gihe kubura ibitotsi igihe bikomeje kwanga wagana muganga akagufasha, kuko kubura ibitotsi ahanini bijya bikunda kuza ari nk'ikimenyetso cy’ubundi burwayi. 

Muri macye kubura ibitotsi bya hato na hato biri mu byangiza ubwonko bwawe, ni byiza rero kwiga no kugenzura ibitotsi mu rwego rwo gusigasira imikorere y’ubwonko bwawe.

3.         KUGIRA UMWUMA/KUTANYWA AMAZI AHAGIJE

Nk'uko twabibonye haruguru ubwonko bugizwe na 70% by'amazi, ngaho tekereza buramutse bugize umwuma, urumva byabyara iki?. Abantu bajya bagira inyota bakumva barashaka amazi, gusa nyamara nk'uko healthline ibigaragaza umuntu ajya kugera mu gihe yumva ko afite inyota ari uko umubiri wo watangiye kugira umwuma ukakaye.

Wibuke neza ko 2/3(66.6%) by’umubiri w'umuntu bigizwe n’amazi. Kubura amazi ahagije mu mubiri, ibi bitera kuribwa umutwe w’uruhande rumwe (migrane) no kugira impatwe bizwi nka 'constipation'.

Umwuma wangiza imyitwarire y’umuntu ndetse bikagera no ku miterere n’imikorere y’ubwonko. Ikindi wamenya ni uko mu gihe kigera ku minota 20 unyoye amazi umubiri uhita usubirana ubuyanja, bigaragara ko aha amazi akonje ari yo meza kuko ni yo ayungururwa neza byihuse ku kigero cya 20% kurusha ay'akazuyaze.

4. CHRONIC STRESS (Umunaniro wa karande)


Umunaniro wa karande urimo ubwoko bugera kuri 2:  Acute stress na chronic stress (Stress yoroheje na stress ikabije)

'Acute stress' ni umunaniro woroheje aho umuntu awugira mu gihe ahuye n’ikibazo kimusaba igisubizo ako kanya, mbese ari mu guhitamo umwanzuro w’ibimubayeho bizwi nka 'Fight and flight response' bijya gusobanura guhitamo guhagarara ukarwana cyangwa kwiruka ugakizwa n’amaguru ugahunga. Ikaba stress iza umwanya muto ariko igashira, ikaba iza mu gihe runaka.

Ku rundi ruhande, 'Chronic stress' ni  umunaniro cyangwa umuhangayiko umuntu agira by’igihe kirekire, ikaba imwe mu bintu byangiza ubwonko, aho umusemburo witwa cortisol uvuburwa ku bw'uyu muhangayiko ukabije, ugakomeza kuvuburwa umunsi ku munsi, uku kuvuburwa kwa cortisol bigatagira kubyara ingaruka zirimo; gusaza imbura gihe, kubyibuha cyane, kurwara zimwe mu ndwara z'igifu, ivuburwa ry'imisemburo itari ku kigero gikwiye, indwara za cancer, umutima na diabetes.

Umunaniro uhoraho ntabwo uhungabanya ubwonko gusa ahubwo uhungabanya n’uturemangingo fatizo twa DNA.

5. KUTIYUNGURA UBUMENYI

Abantu benshi usanga barahugishijwe n’akazi bakora ku bwo gushaka imibereho, ugasanga n’umwanya muto babonye batamenya uburyo bwiza bwo kuwubyaza umusaruro, binyuze mu kuwukoresha bafasha ubwonko mu kunguka ubumenyi bushya dore ko bibufasha gukora neza, kuruhuka no kurema amarangamutima meza. 

Inama zagufasha kurema amarangamutima meza,

i.                    Gukora imyitozo ngorora mubiri; benshi iyo bumvise imyotozo ngora mubiri bahita bumva kuba umuhanga mu mukino runaka. Oya ntabwo ari byo ahubwo ushobora kubikora binyuze mu gukora imyitozo nk’iyo kwiruka, gusimbuka umugozi cyangwa gukora urugendo n’amaguru byibuze nk'iminota 30 buri munsi.

 

ii.                        Kubyina: (Ni umuti ukomeye cyane) Uretseko no kuba kubyina ari umwitozo ngorora mubiri, ni n’isoko y’amarangamutima meza.

  

iii.                Gushushanya:  Ibi ku muntu ubishoboye bikangura imikorere y’ubwonko

 

iv.                 Gusoma ibitabo:  Ibi ni ibintu byiza kurenza uko wabitekereza kuko uretse no gukoresha ubwoko binafasha mu kunguka ubumenyi, urugero wasoma –Bibiliya, amakuru cyangwa n’ibindi bitabo wabona byakunyura

  

v.                   Kuganira no kugirana ibiganiro byagutse n'inshuti zawe, ibiganiro byiza kandi byubaka

   Menya uburyo wabungabunga ubwonko bwawe

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Masezerano Christophe3 years ago
    Murakoze cyane
  • Nelly Nelly3 years ago
    Ndatahuy ibituma ubwonko bwangirik kand bimw mu bimenyets nkaba ndabifise non birashika n amas akaziramwo? Kuko jew birambabaz niy ngiy kwivuz bavur ibimenyets nababwiy kand ar ubwonk





Inyarwanda BACKGROUND