RFL
Kigali

Arsene Wenger yerekanye uburyo Arsenal yakinamo bigafasha Ozil kugaruka mu kibuga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/10/2020 11:23
2


Arsene Wenger watoje ikipe y'Arsenal imyaka isaga 22, aganira na Tribuna.com yatangaje ko Thomas Partey ari umukinnyi mwiza wafasha Ozil kugaruka mu kibuga kandi Arsenal igatanga umusaruro kurushaho.



Arsene Wenger ufite imyaka 70, yerekanye ko mu gihe Arsenal yakina 4-2-3-1 yatanga umusaruro kandi na Ozil akibonamo. Yagize ati "Kugira ngo ubone umusaruro nyawo wa Ozil uba ukeneye abantu benshi bafite ubushobozi bwo kugarira bamuri iruhande, kandi Partey ubwo bushobozi arabufite mu gihe yaba ari kumwe na Granit Xhaka. Partey, Xhaka, na Ozil bakora ubutatu bwiza bwatuma Ozil abona umwanya wo gukina ajya imbere.

Thomas Partey yageze mu ikipe ya Arsenal ku munsi wa nyuma w'igura n'igurishwa avuye mu ikipe ya Atletico Madird. Mesut Ozil ntarakinira ikipe ya Arsenal umukino  n’umwe w'irushanwa kuva mu kwezi kwa Werurwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndorunkundiye3 years ago
    Rmweri arumfa
  • Tuyizere Emmanuel3 years ago
    Ubundi dore ikibazo mbona twaba dufite muri Arsenal cyo kuba tudakinisha Ozil nuko ahubwo umutoza atamukeneye mubo yifuza gukoresha





Inyarwanda BACKGROUND