Mu gitaramo cya Red Avenue cyabaye kuri uyu wa gatandatu, uretse kuba kwambara umutuku byari itegeko kuri buri wese wacyitabiriye, muri iki gitaramo hagaragaye imyambarire inyuranye igezweho cyane cyane ku bagore, amajipo magufi ndetse n’inkweto ndende biba ari byo byiganza cyane.
Ku itariki 30 Gicurasi 2015 kuri Lemigo Hotel habereye igitaramo cy’abambaye imituku ku nshuro ya mbere. Ni igitaramo kizajya kiba buri mwaka kigategurwa na Sandra Teta , umukunzi wa Derek wo mu itsinda rya Active. Ku nshuro ya mbere biba byitabiriwe n'ingeri zitandukanye ndetse na bamwe mu bazwi hano mu Rwanda.
Kanda hano usome inkuru y'uko ibi birori byagenze
Nubwo buri wese wahageze yari yagerageje kuberwa no kwambara neza, abakobwa n’abagore nibo bagaragaje ko imyenda migufi ndetse n’inkweto ndende ari bimwe mu bigezweho muri iyi minsi.
Sandra Teta wari wateguye ibi birori, ni uku yaje yambaye. Aha arifotozanya n'umukunzi we Derek
Anita Pendo anyura kuri tapi itukura
Abiri bitabiriye ibi birori
Umuhanzikazi Ciney atambuka kuri tapi itukura
Iyi niyo nkweto Ciney yaje yambaye muri Red Avenue 1
Barasabana, bishimiye guhurira muri Red Avenue 1
Aramenyesha abo yasize mu rugo uko ibirori bimeze
Yasanze atari ngombwa kwambara isutiya
Kubona uwari wambaye urukweto rugufi byari tombora
Iyi niyo nkweto Anita yaje yambaye
Yahisemo kuza yiyambariye ikabutura
Nubwo nta tegeko ryo kwambara ibigufi ryari ryashyizweho, abenshi barabyubahirije nkabatumanyeho
Sandra Teta ager ahabereye ibirori
Photo:Moise Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO